Abagize urwego DASSO basabwe kurushaho kurangwa n’imikorere inoze

Ku biro by’Akarere ku gicamunsi cyo kuwa 09 Werurwe 2023 habereye inama yari yatumiwemo abagize urwego rwa DASSO bose bakorere mu Mirenge inyuranye y’akarere ka Kamonyi ndetse n’abakorera ku cyicaro cy’Akarere.

Iyi nama yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe ubukungu bwana Uzziel Niyonigira yitabiriwe na CP RUMANZI ukurikirana ibikorwa bya DASSO ku rwego rw’Igihugu, Umuyobozi wa Polisi mu Karere Supt. Nsabimana Jean Bosco n’umuhuzabikorwa wa DASSO ku Karere bwana Irakarama Albert.
Haganiriwe ku itegeko rigenga urwego DASSO mu gihugu, inshingano DASSO ashobora guhabwa n’ubuyobozi bw’Akarere, haganiriwe kandi ku myitwarire iboneye igomba kuranga abagize uru rwego mu rwego rwo gusenyera umugozi umwe n’izi nzego mu kubungabunga umutekano w’abantu n’ibintu byabo.