Abagize Njyanama y’Akarere bagize umwiherero baganira ku kwihutisha iterambere ry’Akarere.
Abagize Inama Njyanama y’Akarere, Abayobozi b’Amashami ku Karere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge na komite y’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Karere; uyu munsi kuwa 27 Werurwe 2022, bagize umwiherero ku biro by’Akarere I Gihinga bungurana ibitekerezo ku iterambere ry’Akarere.
Ni umwiherero w’umunsi umwe witabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mme KAYITESI Alice. Mu kiganiro yagejeje kuri aba bajyanama Guverineri Kayitesi yakomoje ku ruhare rw’Umuyobozi mu gukemura ibibazo by’Abaturage. Uyu muyobozi w’Intara ashingiye kuri raporo zatanzwe zigaragaza uko ubuyobozi buri gukemura ibi bibazo, yasabye abajyanama gukomeza umuhate mu gufasha umuturage gusohoka muri ibyo bibazo bimwugarije. Guverineri yagize ati” abaturage baradutoye ngo tubahagararire kandi tubafashe gutera imbere. Ni inshingano zacu rero nk’abajyanama kumva ko ibibbazo bafite tugomba gufata iya mbere tugashaka umuti wabyo kugira ngo abo tuyobora bataba umutwaro kuri Leta”.
Guverineri Kayitesi atanga ikiganiro
Yakomeje avuga ko bazakomeza kuba hafi inzego zose kugira ngo bashakire hamwe umuti w’abatagira aho kuba, hakemurwe ikibazo cy’abana bata ishuri cyangwa biga nabi basibagurika kubera ibibazo binyuranye mu miryango, kurwanya igwingira ry’abana n’imirire mibi ndetse no gukumira ubuzererezi. Yashimangiye ko bazanakomeza kwigisha imiryango kubana neza kugira ngo amakimbirane acike mu miryango bityo abantu babane mu mahoro ngo kuko aya makimbirane niyo mvano y’ibibazo bitari bike bibangamira imiryango mu buzima bwayo.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere bwana NYONI E.Lambert yavuze ko abajyanama bahamagarirwa kuba umusemburo w’imiyoborere iganisha umuturage ku mibereho n’iterambere bifuza. Niyo mpamvu mu mikorere yabo ya buri munsi basabwa guharanira ko umuturage yagejejweho ibikorwa byose by’ibanze bimufasha gukataza mu iterambere kandi buri gihe bakamusura bakamenya ibibazo afite abagafatanya nawe kubikemura.
Perezida w'Inama Njyanama Nyoni Emilien Lambert
Muri uyu mwiherero abitabiriye bunguranye ibitekerezo ku ishyirwamubikorwa ry’imihigo y’Akarere, uruhare. Bahawe ikiganiro kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, Imishinga Migari izakorwa mu 2022/2023, Amahirwe ari muri Kamonyi yabyazwa umusaruro n’Ikiganiro ku miyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zegerejwe Abaturage. Hari hatumiwemo abagize komite nyobozi y’akarere, abayobozi b’amashami ku Karere, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge na ba Perezida b’Inama Njyanama z’Imirenge yose uko ari 12 igize aka Karere.
Uyu niwo mwiherero wa mbere abagize Njyanama y’Akarere ka Kamonyi bakoze, kuva batorerwa manda y’imyaka 5 mu Ugushyingo 2021. Kuri ubu kubera amavugurura, inama njyanama y’Akarere igizwe n’abajyanama 17 nkuko biri no mu Tundi turere. Muri bo abajyaama 8 ni abajyanama rusange, hari kandi 5 bazamukiye mu nzego z’abagore (30%), uhagarariye urubyiruko, uhagarariye Abafite ubumugua ndetse na Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere.
ab