ABAGIZE KOMITE ZA PANAFRICAN MOVEMENT BASABWE GUHARANIRA KWIGIRA NO KWIHESHA AGACIRO.
Mu mahugurwa yeteguwe n’ubuyobozi bukuru bwa Panafrican Movement ku rwego rw’Igihugu tariki 14/05/2025, abagize komite za PAM ku Mirenge no ku Karere bitabiriye basabwe guharanira kwihesha agaciro ndetse no kwigira.
Ku biro by’Akarere ka Kamonyi niho habereye amahugurwa yahuje abayobozi bahagarariye abandi barimo abagize komite ya PAM ku rwego rw’Akarere n’abagize biro za PAM ku rwego rw’Imirenge.
Abitabiriye bahuguwe ku mahame y’umuryango “Panafrican Movement” uharanira ukwishyira ukizana kwa Afurika, banahuguwe ku ndangagaciro z’ubuyobozi bushingiye ku Bunyarwanda n’Ubunyafurika.
Inama yayobowe na Dr Francis Habumugisha waturutse ku bunyamabanga bukuru bwa PAM ku rwego rw’Igihugu yari kumwe na bwana BUSHAYIJA Fred ukuriye PAM mu Karere ka Kamonyi.

