ABAGIZE KOMITE ISHINZWE GUKURIKIRANA INYUBAKO Z’AMASHURI BATERANYE BASUZUMA IMISHINGA IHARI YO KUBAKA IBIKORWAREMEZO BY’AMASHURI.
Kuwa 14 Gicurasi 2025, ku biro by'Akarere ka Kamonyi habereye inama ya komite ishinzwe gukurikirana iyubakwa ry'ibikorwaremezo by'amashuri (school construction steering committee) iyoborwa na Dr. NAHAYO Sylvere Umuyobozi w'Akarere akaba na President wayo.
Inama yize ku ngingo 2 zikurikira: Ishyirwa mu bikorwa ry'umushinga wo kubaka imikingo ku bigo by'amashuri 24 n'ibyumba 10 n'ubwiherero 24 nk'uko biri mu ngengo y'Imari 2024-2025 ivuguruye. Abagize iyi komite banasuzumye ikibazo cy'imyigire y'abana bigaga kuri Kigo cy’Amashuri Abanza cya Gisizi ubu bakaba bacumbikiwe kuri GS Kirwa kubera iyuzura ry'umugezi wa Nyabarongo usatira ishuri ndetse n'abiga kuri EP Bushara ho mu Murenge wa Kayenzi kubera iyubakwa ry'urugomero rw'amashanyarazi Nyabarongo II.
Inama yitabiriwe kandi n’Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere, Umuyobozi w'Ingabo z'Igihugu mu Karere, Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Karere, Umuyobozi wa Polisi mu Karere, Umuyobozi wa NISS, Umuhuzabikorwa wa DASSO, Umuyobozi w'ishami ry'uburezi n'abakozi bo mu ishami ry'uburezi bashinzwe inyubako z'amashuri.
Abitabiriye inama bemeje ko hihutishwa itangwa ry'amasoko y'ibikoreso bizakenerwa muri iyi mishinga no gushaka abakozi bazakurikirana imirimo. Bemeje kandi ko ubuyobozi bw'Akarere bwihutira kuganira na Kiliziya Gatolika na REB kuri gahunda yo kubona ahazubakwa ikigo gisimbura inyubako za EP Gisizi hakazaba himuriwe ibyumba 10 n'ubwiherero 24 byari kuzubakwa kuri EP Musambira na EP Giko Protestant mu rwego rwo gucyemura ikibazo kihutirwa cya EP Gisizi.
