ABAGIZE KOMITE ISHINZWE GUKEMURA IMIRIRE MIBI BASABYE UBUFATANYE BW’INZEGO MU KURWANYA IMIRIRE MIBI MU BANA

Mu nama y’igihembwe yateranye kuwa 24 Kamena 2025, abagize komite ishinzwe gukemura imirire mibi basabye ubufatanye bw’inzego mu kurwanya imirire mibi mu bana. Inama yabereye ku Karere izwi ku izina rya DPEM ikaba ari iy' igihembwe cya IV cy' uyu mwaka wa 2024-2025 iyobowe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y' Abaturage Mme UWIRINGIRA Marie Josee, inama yitabiriwe n'abagize komite ya DPEM_CD. 

Abitabiriye barebeye hamwe ingamba zo gukomeza guteza imbere imikorere y' ingombonezamikurire y' abana bato (ECDs), ingamba zo gukomeza kurwanya imirire n' igwingira ry'abana hibandwa mu gushakira umuti  ibintu bitera imirie mibi muri buri muryango.

Abitabiriye biyemeje gukomeza ubukangurambaga bugamije guhindura imyumvire n' imigirire ku mirire myiza y' abana, gukangurira ababyeyi b' abana kugira uruhare mu mikurire myiza y' abana.