ABAGIZE INAMA Y’UMUTEKANO ITAGUYE Y’INTARA BASUYE AKARERE BAGANIRA NA “OPINION LEADERS”
Ku gicamunsi cyo kuwa 21 Ukwakira, kuri site 2 ( site ya Musambira na site ya Kayenzi), habereye inama zari zatumiwemo abayobozi bo mu nzego zitandukanye kuva ku Mudugudu kugera ku rwego rw’Umurenge. Iyi gahunda yitabiriwe n’abayobozi bo mu Mirenge ya Musambira, Kayenzi, Karama, Nyarubaka na Kayumbu hari kandi n’abagize Inama y’Umutekano itaguye y’Intara n’Abagize Inama y’Umutekano itaguye y’Akarere.
Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo General Major Vincent GATAMA ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere Dr.Nahayo Sylvere bitabiriye iyi gahunda mu biganiro byabereye mu Murenge wa Kayenzi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara bwana Nshimiyimana Vedaste hamwe n’Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo n’umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe ubukungu bwana Niyongira Uzziel, bitabiriye iki gikorwa kuri site ya Musambira Umurenge wa Musambira.
Muri rusange muri ibi biganiro hagarutswe ku gukomeza kwicungira umutekano no gukumira ibyaha, kugira uruhare muri gahunda z’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.