ABAGIZE IHURIRO RY’UBUMWE N’UBUDAHERANWA BIYEMEJE KWIMAKAZA IMIBANIRE IZIRA AMAKEMWA
Mu nama y’Ihuriro ryo ku rwego rw’Akarere yahuje abagize iri Huriro, biyemeje gukomeza kuba umusingi w’imibanire myiza mu bantu kandi uwo muco bakawutoza by’umwihariko abakiri bato kuko aribo Rwanda rw’ejo. Ibi babitangarije mu Nama y’Ihuriro yateranye kuri uyu wa 17 Ukwakira 2025, I Gihinga mu Murenge wa Gacurabwenge.
Ni ibiganiro byitabiriwe n’inzego zinyuranye zirimo Hon. RWAKA Pierre Claver, Visi Perezida wa Komisiyo y'Uburenganzira bwa muntu bwana TUYIZERE Thabdee, abagize Inama Njyanama y'Akarere; Abagize inama y’umutekano y’Akarere itaguye; Abagize Biro z’inama Njyanama z’imirenge; Abahoze ari abayobozi mu nzego z’imitegekere guhera tariki ya 19/7/1994; Abahagarariye IBUKA na AVEGA mu Karere; Abafatanyabikorwa b'Akarere mu bikorwa byimakaza ubumwe n'ubudaheranwa: MIZERO CARE ORGANISATION, CEFAPEK, CARSA, SEVOTA, UBUNTU CENTER FOR PEACE. Yitabiriwe kandi n’uhagarariye Amadini n'Amatorero, komite y'Abakangurambaga b'Ubumwe n'Ubudaheranwa mu Karere; uhagarariye Abarinzi b'Igihango mu Karere; abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge 12, abayobozi b'Amashami ku Karere.
Ibiganiro kandi byateguwe mu kwezi kwahariwe kuzirikana ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda ku nsanganyamatsiko igira iti: Twimakaze Ubumwe n’Ubudaheranwa”.
Gahunda yaranzwe n’Ubutumwa bw'ikaze no kugaragaza ishyirwamubikorwa ry'imyanzuro y'ihuriro ry'ubumwe n'ubudaheranwa ryateranye tariki ya 18/10/2024 byagaragajwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere. Hatanzwe n’Ikiganiro ku ruhare rwa buri wese ugize ihuriro mu kwimakaza ubumwe n'ubudaheranwa no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, iki kiganiro kikaba cyatanzwe na bwana MBONYINGABO Christophe Umuyobozi w'Umuryango CARSA. Abitabiriye kandi bagejejweho ikiganiro cyateguwe na MINUBUMWE gifite insanganyamatsiko igira iti"Twimakaze ubumwe n'ubudaheranwa”

Abitabiriye ihuriro batanze ibitekerezo ku gushaka umuti urambye wo gukemura inzitizi zikibangamiye Ubumwe n’Ubudaheranwa no kwita ku rubyiruko (abakiri bato) bagahabwa inyigisho zigaruka ku mateka y'Igihugu kenshi. Biyemeje kandi gutanga amahugurwa ku bayobozi b'Inzego z'ibanze zirimo Akagari n'Umurenge; azabubakira ubushobozi mu gusobanukirwa neza amateka y'Igihugu cyacu.
Mu butumwa bwe, Umuyobozi w'Akarere. Dr. NAHAYO Sylvere yagarutse ku bufatanye hagati n'Abafatanyabikorwa b'Akarere ndetse n'Abagize Ihuriro buri wese agatanga umusanzu we mu gusigasira ibyagezweho kuko Ubumwe bwacu arizo mbaraga zacu.

