ABAGIZE IHURIRO RY’UBUMWE N’UBUDAHERANWA BIYEMEJE KUBA UMUSEMBURO W’IMIBANIRE IZIRA AMAKEMWA

Ubwo bari mu nama kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda muri uku kwezi kwahariwe Ubumwe n’Ubudaheranwa kuwa 16/10/2023, abagize ihuriro ry’ubumwe n’ubudaheranwa biyemeje kuba umusemburo w’imibanire izira amakemwa, bakumira ivangura n’amacakubiri mu bana b’u Rwanda.
Mu rwego rwo kuzirikana ukwezi kwahariwe kwimakaza Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda ku cyicaro cy'Akarere ka Kamonyi hahuriye niho Abagize Ihuriro ry'Ubumwe n'Ubudaheranwa ku rwego rw'Akarere bateraniye kuwa mbere tariki 16 Ukwakira mu nyunguranabitekerezo.
Ni inama yayobowe n’Umuyobozi w'Akarere Dr NAHAYO Sylvere  akaba yabashimiye uruhare rwabo mu gusigasira Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda by'Umwihariko mu Karere ka Kamonyi.


Icyo gihe Abagize Ihuriro bahawe  Ikiganiro cya “Ndi Umunyarwanda nk'Icyomoro n'Igihango” bagejejweho na Pastor BIZIMANA Jerome Uhagarariye amadini mu Karere.
-Abagize Ihuriro biyemeje gukomeza gusigasira ubumwe bw’abanyarwanda bwo soko y’imibereho myiza, iterambere ritajegajega.