ABAGENZI N’ABASHOFERI BIBUKIJWE KO BAGOMBA KWIGENGESERA MU MUHANDA


Muri gare ya Bishenyi Akagari ka Muganza Umurenge wa Runda tariki 24 Ukwakira 2023 niho hatangirijwe ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y’igihugu. Ni ubukangurambaga buzakorwa ku bufatanye n'abaturage bukazibanda ku marushanwa mu bikorwa by’isuku n'isukura, no gukumira igwingira ry'abana.


Umuyobozi wa Polisi mu Karere Supt. Karemera Francis yibukije ko kwitwararika amategeko y’umuhanda aribyo bizatuma impanuka zikumirwa ku gipimo gishimishije. Yasabye abakoresha umuhanda kwigengesera bityo bakagira uruhare mu kurengera ubuzima. Yavuze ko muri uku kwezi hazibandwa kuri gahunda ya #Gerayo Amahoro ariko hakanabaho ubufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere mu gukumira igwingira ry’abana ndetse no kurwanya umwanda.


Iyi gahunda yatangijwe ku mugaragaro na VM ushinzwe imibereho myiza Mme UWIRINGIRA Marie Josee akaba yarasabye abaturage kandi guhinga ubutaka bwose mu rwego rwo kongera umusaruro, kuko isuku yonyine ntiyashoboka igihe abantu baba bashonje bityo ko bagomba gushyira imbaraga mu bikorwa by’ubuhinzi.