Abafatanyabikorwa barifuza ko iminsi imurikabikorwa riberaho yakongerwa
Ubwo kuwa mbere tariki 12 Kamena 2023 hasozwaga imurikabikorwa n’imurikagurisha (Open Day & Exposition), abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere bari baje kumurika ibyo bakora muri Open Day & Expo yabereye ku Ruyenzi ahahoze ari muri MAGERWA mu Murenge wa Runda, bifuje ko iminsi iki gikorwa kimara yakongerwa kuko risoza ahubwo aribwo abasura n’abagurisha batangiye kubona abaguzi.

Uwavuze mu izina ry’abamuritse akaba ari umukozi mu muryango Compassion International yasobanuye ko ubutaha byazarebwaho ku buryo iminsi yakongerwa kuko abantu bakunda cyane iyi gahunda kandi ni n’umwanya mwiza wo kugaragariza abasura ibikorerwa mu Karere ka Kamonyi. Yongeyeho ko abafatanyabikorwa bazakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo bafatanye n’akarere mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage kuko niyo ntego yabo.

Ku ruhande rwa PSF urugaga nyarwanda rw’abikorera mu Karere ka Kamonyi, bwana Munyankumburwa Jean Marie Perezida wa PSF yashimiye cyane akarere ku bw’umwanya baha abafatanyabikorwa. Nawe yijeje ko nka PSF bazakomeza gushishikariza abashoramari kuzana imari yabo mu Karere kuko hari amahirwe menshi yashorwamo imari bityo bikagirira igihugu akamaro n’abanyakamonyi by’umwihariko.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr. Nahayo Sylvere, asanga ko ibyo abafatanyabikorwa bavuga bifite ishingiro, akaba yongeraho ko bazicarana n’inzego bireba bagasuzuma iki gitekerezo cyo kuba iminsi Expo imara yakongerwa kandi nta kigoye kirimo icy’ingenzi ni ukubisuzuma neza kandi ku bufatanye byose birashoboka.
Mu gusoza hahembwe abamurikaga ibikorwa babaye indashyikirwa bashimiwe bahabwa ibikombe. Abo ni COMPASSION INTERNATIONAL, INGOBYI INTRAHEALTH, INGUFU GIN LIMITED.
Hari n'abahawe imidari kandi abitabiriye bose ubuyobozi bw'Akarere bwabashyikirije icyemezo cy'ishimwe (Certificate of participation).

Iri murikabikorwa n’imurikagurisha ryari ryitabiriwe n’abafatanyabikorwa bagera kuri 70 barimo ibigo bya Leta, inganda, abanyabukorikori n’abanyabugeni, abacuruzi banyuranye n’abandi batanga serivisi zitandukanye. Iri murikabikorwa n’imurikagurisha (Open Day & Expo) ryateguwe ku bufatanye bw’Akarere, Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere, Urugaga rw’Abikorera (PSF). Ni igikorwa ngarukamwaka kiba kigamije buri gihe kwerekana ibikorerwa mu Karere no kwimakaza ihame ryo gukorera mu mucyo.
