ABADEPITE BASUYE IBIKORWA BY'UBUHINZI MU KARERE MU KUBUNGABUNGA UMUSARURO

Kuwa  23/03/2025 kuva saa tatu za mu gitondo Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu bwana Niyongira Uzziel yakiriye itsinda ry'Abadepite riyoboye na Hon. MUZANA Alice akaba na Perezida wa Komisiyo Ishinzwe  Ubutaka, Ubuhinzi n'Ubworozi.

Iri tsinda rikaba ryari rije gusura ibikorwaremezo by'ubuhinzi mu Karere ka Kamonyi bifasha abahinzi mu kongera no kubungabunga umusaruro w'ubuhinzi.
Mu bikorwa byasuwe harimo:
▪️Cueille (seye) ya Koperative COPRORIZ abahuzabikorwa  yangiritse iherereye muri Nyamiyaga mu Kagari ka Mukinga,
▪️Cueille (seye) ya kabiri Koperative yishatsemo ubushobozi bwa 17,000,000Frw ikayisana yari yarangiritse,
▪️Inzira yambutsa amazi mu kirere  (Pass array) agafasha abahinzi kuhira imyaka
▪️Koperative TWITE Kubuzima yatewe inkunga na PASP  mu Kagari ka Kabugondo mu Murenge wa Mugina
▪️Ubwanikiro bw'ibigori bukoreshwa na Koperative COALFIKA muri Jenda-Mugina,
▪️Icyumba gikonjesha imboga n'imbuto kiri kuri centre ya Mugomero mu Kagari ka Sheri Umurenge wa Rugalika.
Iki gikorwa cyitabiriwe kandi na;
-Umuyobozi w'Ishami ry'ubuhinzi n'Umutungo Kamere Bwana Mukiza Justin
-Umuyobozi w'Umurenge wa Mugina
-Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Karere
-Abakozi b'imirenge ya Mugina na Nyamiyaga.

Igikorwa cyagenze neza abadepite bashimye uruhare rw'ubuyobozi mu kwegera abahinzi ndetse n'uruhare rw'abahinzi mu kwishakamo ibisubizo mu kwikemurira ibibazo.