ABADEPITE BASHOJE URUZINDUKO BAGIRIRA MU KARERE KA KAMONYI.

Kuva tariki 28 Gicurasi 2025, abadepite mu Nteko ishinga amategeko kimwe n’ahandi mu Turere twose tugize u Rwanda, bari batangiye gahunda isanzwe y’inteko y’Ishinga Amategeko hagamijwe gusura ibikorwa hakagenzurwa ibikorwa bya Guverinema. Ni gahunda yaranzwe no gutanga inama ndetse no kuganira n’inzego bireba ibikwiye kunozwa kugira imishinga Leta ibari yariyemeje kugera mu nzego ibashe gushyirwa mu ngiro. 

Tariki ya 03 Kamena 2025 ariwo munsi usoza uruzinduko bagiriraga mu Karere, itsinda ry'Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda riyobowe na Hon. Depite FURAHA Emma Rubagumya ryasuye Umurenge wa Nyarubaka kuri site yahuriyeho abatuye Utugari twa Nyagishubi ndetse n’Akagari ka Ruyanza.

 Abadepite babanje kugirana inama n’abayobozi ku Murenge, nyuma basuye bimwe mu bikorwa mu Murenge, banitabiriye inteko y'abaturage mu Kagari ka Ruyanza.

Abadepite bagiranye ibiganiro n'abatuye Akagari ka Ruyanza ku iterambere n'imibereho myiza y'umuryango n'Igihugu muri rusange, bakiriye banakemura ibibazo bagejejweho n'abaturage. 
-Mu nama n’abaturage mu Murenge wa Nyarubaka, abadepite bari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere Dr. NAHAYO Sylvere, hari kandi inzego z’umutekano zikorera ku rwego rw’Umurenge n’Akarere.