ABADEPITE BAKOMEJE GUSURA IBIKORWA BITANDUKANYE MU KARERE.
Gahunda y’igihugu ya kabiri yo kwihutisha Iterambere (NST2) yubakiye ku byagezweho na gahunda ya NST1 (2017 – 2024) kandi yitezweho kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’icyerekezo 2050 hagamijwe iterambere rirambye, ubukungu, n’imibereho myiza ku Banyarwanda bose. Mu nkingi y’imiyoborere, ibyagezweho birimo kuba u Rwanda rwarakomeje kubungabunga ituze, amahoro n’umutekano bishingiye ku miyoborere ishyira umuturage ku isonga nk’umusingi w’iterambere. Harimo kandi no kuba Igihugu cyarakoze impinduka mu mitangire ya serivisi by’umwihariko izitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga zavuye kuri 155 zirenga 680, naho igipimo cy’uko abaturage bishimira serivisi bahabwa cyageze kuri 78% muri 2023 mu gihe intego ya NST1 yari kugera kuri 90%.
Izi ngendo mu Turere zigamije gukurikirana gahunda n’ibikorwa bigamije impinduka nziza mu nkingi y’imiyoborere, by’umwihariko mu mitangire ya serivisi mu byiciro bikurikira: ikoranabuhanga rikoreshwa mu mitangire ya serivisi zinyuranye za Leta muri rusange (e-Government: irembo, e-Citizen Complaint System, Imibereho Dynamic Social Registry system, ... );
Abadepite kandi muri iki gikorwa bagenzuye imitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze by’umwihariko: serivisi z’ubutaka n’imyubakire, serivisi z’irangamimerere n’izerekeye irangizwa ry’imanza zaciwe burundu no kureba muri rusange ibyerekeye ubuhuza n’ubufasha mu by’amategeko (Mediation & Access to Justice Bureaus / MAJ); hanarebwe n’uruhare rw’inteko z’abaturage n’izindi forums zikoreshwa mu gukemura ibibazo by’abaturage.
Tariki ya 02 Kamena 2025, amatsinda 2 y’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda : Itsinda 1 riyobowe na Hon. BITUNGURAMYE Diogene irindi tsinda riyobowe na Hon. RUBAGUMYA Emma Furaha, bakomeje uruzinduko rwabo mu Karere ka Kamonyi.
-Kuri iyi tariki basuye Imirenge ya Rukoma na Musambira, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza Mme Uwiringira Marie Josee yari kumwe n’itsinda ryakoreye mu Murenge wa Rukoma.
Gahunda yaranzwe n’inama ku biro by’iyo Mirenge n’ibyiciro byihariye, nyuma basuye ibikorwa bitandukanye muri buri Murenge.
Ku gicamunsi abadepite baganirije abaturage m unama kuri gahunda za Leta n’ishyirwa mu bikorwa ryazo. Abadepite kandi bakiriye banakemura ibibazo bashyikirijwe n’abaturage.



