Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

“Rubyiruko, mwitondere abo mugendana, muhitemo inshuti nziza” Kaneza Francoise

Ku bufatanye n’umufatanyabikorwa RWACHI umuryango utari uwa Leta ufite mu ntego zawo kwita ku buzima bwiza bw'abana b'abangavu n'ingimbi by'umwihariko, ku mugoroba wo kuwa gatanu tariki 09 Ukwakira 2026, mu Ishuri ESB Kamonyi habereye ikiganiro ku kuba umuntu nyawe. 

Aba banyeshuri bagera ku bihumbi 2 bahawe iki kiganiro hagamiwe kubibutsa ko mu mikurire yabo nk’urubyiruko bafite umukoro ukomeye wo guhitamo hakiri kare icyo bazabacyo mu gihe kiri imbere ibyo bikajyana no kubaka imyitwarire izira amakemwa. 

Madame IHIRWE KANEZA Francoise wari umutumirwa w’uyu muryango RWACHI akaba ariwe wagejeje ku banyeshuri iki kiganiro, yasabye abana gutegura hakiri kare ubuzima bwabo. Yagize ati” bana bacu, mwumve ko ubuzima bwanyu buri mu maboko yanyu mbere na mbere nubwo natwe ababyeyi dufite inshingano zo kubafasha kugira ngo icyo cyekerekezo mukigereho”.

Uyu mubyeyi yongeyeho ko baba abayobozi baba ababyeyi buri wese afite umukoro wo gufasha abana kuba abafite imyitwarire myiza koko ariko umwana ubwe uko agenda akura akamenya ko akwiye guhitamo ikibi n’cyiza mu buzima bwe. Ku bw’ibyo, aba banyeshuri bibukijwe ko bakwiye gutandukana n’ibibarangaza kuko ntaho byabageza kuko nibyo byangiza icyerekezo cy’ubuzima bwabo. Madamu Kaneza yagize ati “mwirinde ibiyobyabwenge, mureke inzoga rwose kuko inzoga si iz’abato, yewe n’abakuru bibaye byiza bazireka burundu, abo binaniye bakazinywa mu rugero, kuko hari ibindi byo kunywa bifite akamaro mu mubiri wacu aho kuwangiza”. 

'Umuyobozi w'Akarere Dr. Nahayo Sylvere mu butumwa bwe yasabye aba banyeshuri gukoresha neza izi mbuga nkoranyambaga bakirinda rimwe na rimwe kumira bunguri ubutumwa basangaho ahubwo bagahitamo ibifite akamro bitabangiza kandi birahari rwose. Yavuze ko hari “content” nziza zihari zishobora gushyirwa kuri izi mbuga nkoranyambaga kandi bifasha neza mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta n’iterambere ry’umuturage. 

Ku ruhande rw’Umuryango RWACHI, Nsengiyumva Jacques umuyobozi w’Umuryango avuga ko bazakomeza gufatanya n’Akarere muri ubu bukangurambaga ku rubyiruko kuko kugira imyitwarire iboneye bitegurwa kare. Yavuze ko muri gahunda zabo bagenda bahura n’urubyiruko mu buryo butandukanye, kandi bitanga umusaruro ufatika mu kuzamura imibereho y’umuryango nyarwanda biganisha ku kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.