Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

MUSAMBIRA: IMIRYANGO 3 YASHYIKIRIJWE AMAZU YO GUTURAMO YUBATSWE KU BUFATANYE N’ITORERO RYA EAR

Mu Kagari ka Karengera Umurenge wa Musambira kuwa 23 Nyakanga 2026 habereye igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro inzu 3 zubatswe n’Itorero rya EAR binyuze mu Ihuriro rya Mother's Union riba mu Itorero rya EAR.

Ni amazu yubakiwe imiryango 3 y’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994. Umushyitsi mukuru muri uwo muhango yari Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Kamonyi bwana NIYONGIRA Uzziel hari kandi Perezidante wa Mother'Union ku rwego rw'Igihugu Madamu Chantal MBANDA, Musenyeri wa EAR Diyosezi ya Shyogwe Musenyeri KABAYIZA Louis Pasteur, Perezida wa IBUKA mu Karere ka Kamonyi MWENEDATA Zacharie n’inzego z’umutekano. Abubakiwe inzu bahawe ibikoresho byo mu nzu n'ibiribwa.

Igikorwa cyose cyatwaye amafaranga angana na Miliyoni cumi nenye n’ibihumbi magana abiri mirongo itatu na kimwe n'amafaranga magana atatu (14,231,300 ).