Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

MINISITIRI W’INGANDA YITABIRIYE UMUGANDA RUSANGE USOZA UKWEZI KWA NZERI I RUNDA

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Bwana Kajangwe Tony, yifatanyije n’abatuye Umudugudu wa Nyagatare Akagari ka Gihara mu Murenge wa Runda mu muganda rusange wibanze ku gutunganya, umuhanda ungana na 3.5km uzwi ku izina ry'amarembo y'Akagari uva Paroisse ya Gihara ukagera ahitwa Teraniro. Umuhanda washyizwemo laterite, hanatunganywa inzira z'mazi byose bikaba  bifite  agaciro ka miliyoni 13.

Uretse Minisitiri w’Inganda, mu muganda hari kandi Abadepite mu Nteko Ishingamategeko, Umunyamabanga w'Intara y'Amajyepfo bwana Nshimiyimana Vedaste,  Umuvugizi wa Guverinema Wungirije bwana UWERA Jean Maurice.

Igikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi w'Akarere  Dr. NAHAYO Sylvere hari kandi abagize Komite Nyobozi y'Akarere, Abagize inzego z'umutekano ndetse n'abaturage b'Umurenge wa RUNDA. 

Nyuma y’Umuganda, abaturage bakaba bahawe Ubutumwa bubashishikarize kwirinda ibiyobyabwenge cyane cyane mu Rubyiruko, hatanzwe n’ubutumwa ku kwitabira amatora ateganyijwe y'inzego z'ibanze .