Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

MINALOC, POLISI N’AKARERE BAFATANYIJE GUKORA UBUKANGURAMBAGA KU RUHARE RW’URUBYIRUKO RW’ABAKORERABUSHAKE MU GUKUMIRA IBYAHA

Ku Karere tariki 29 Nzeri 2026 khabereye ubukangurambaga bwahuje MINALOC, ubuyobozi bw’Akarere na Polisi y’Igihugu ku urubyiruko rw'abakorerabushake mu gukumira ibyaha no kubungabunga umutekano w’abaturage. 

Iyi gahunda yitabiriwe na CSP Jacky Urujeni umuhuzabikorwa w'urubyiruko rw'abakorerabushake muri Polisi y’Igihugu, hari kandi bwana Kabanda ushinzwe guhuza ibikorwa by’abakorerabushake muri MINALOC. Iyi gahunda yitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere Dr. Nahayo Sylvere, abagize inzego z’umutekano hamwe n’urubyiruko rw’abakorerabushake rwaturutse mu Mirenge yose igize Akarere.

Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere yagaragaje ibyo bakoze mu gihe cyashize n’agaciro kabyo, yamuritse kandi imishinga bafite mu gukomeza umusanzu wabo mu kubaka igihugu.