Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

INAMA Y’INAMA NJYANAMA Y’AKARERE ISANZWE YARATERANYE

Kuwa 30 Nzeri 2026, ku Karere hateraniye Inama isanzwe y'Inama Njyanama y'Akarere iyobowe na Perezida w'Inama Njyanama bwana Nyoni Emilien Lambert. 

Ni inama yari yabanjirijwe n’Inama yahuje komite nyobozi y’Akarere na Biro y’Inama Njyanama y’Akarere, ndetse n’indi nama yari yahuje abaperezida b’amakomisiyo ya Njyanama, Biro na komite nyobozi y’Akarere.
Muri iyi nama Abajyanama baganiriye ku byakozwe n'amakomisiyo ahoraho agize Inama Njyanama y’Akarere, ibyakozwe na komite ngenzuzi muri iki gihembwe cya mbere, abajyanama bemeje imishinga n'amafaranga yo kwimura abaturage kubera ibikorwa by’inyungu rusange (expropriation). 

Mu nama kandi hagarutswe ku mavugurura yakozwe ku bakozi y’urwego rw’Akagari.  Iyi nama kandi yitabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere bwana Bushayija Fred n’abakozi bakurikirana ibikorwa by’uru rwego rukuru ruyobora Akarere.