Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

INAMA MPUZABIKORWA IGAMIJE KUREBA IMITERERE Y’UMURYANGO MU NTARA Y’AMAJYEPFO YABEREYE MU KARERE KA KAMONYI

Kuwa 09 Nzeri 2026, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Hon. Uwimana Consolee, yayoboye ku biro by’Akarere ka Kamonyi inama mpuzabikorwa yahuje inzego zitandukanye n'abafatanyabikorwa igamije kurebera hamwe imiterere y'umuryango mu Ntara y'Amajyepfo, n'ingamba zo gushaka ibisubizo by'ibibazo bikiwubangamiye. Minisitiri yasabye abayobozi mu Ntara y’Amajyepfo kwegera abaturage bakarebera hamwe impamvu-muzi z'ibibazo bafite, n’igikenewe kugira ngo bikemuke.

Iyi nama yitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Madame Kayitesi Alice, abayobozi b’Uturere tugize iyi Ntara, abayobozi b’Uturere Bungirije bashinzwe imibereho myiza, inzego z’umutekano n’ibindi byiciro by’abatumirwa bifite aho bihuriye n’ingingo zaganiriweho.