HAMURITSWE IBYAGEZWEHO N'INAMA NJYANAMA Y’AKARERE MURI MANDA Y’IMYAKA 5
Tariki 18 Nzeri ku biro by’Akarere habereye ibirori byo kumurika ibyagezweho n'Inama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi kuva 2021-2026. Ibi birori byabimburiwe n'ijambo ry'ikaze ryatanzwe na bwana Nyoni Emilien Lambert Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, hamwe no kwerekana bimwe mu bikorwa byakozwe muri iyi manda y’imyaka itanu y’Inama Njyanama na Komite Nyobozi y’Akarere.
Mu byamuritswe harimo ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ibikorerwa mu nganda, amabuye y’agaciro,
Umuyobozi w’Akarere Dr. NAHAYO Sylvere yagaragaje ibyagezwe muri manda y'imyaka 5, herekanwe na film documentaire igaragaza ibyo Akarere kagezeho muri iyi manda hatanzwe n'ibitekerezo biganisha ku gukomeza guharanira iterambere ry’Akarere.
Iyi gahunda yitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Madame Kayitesi Alice, intumwa ya MINALOC, inzego z’umutekano n'abandi bari batumiwe bahagarariye ibyiciro bitandukanye.
Muri ibi biroro abajyanama bose bahawe ibyemezo by’ishimwe nk’ikimenyetso cy’imikorerere yabo myiza muri iyi manda, umunsi waranzwe n’ubusabane hishimirwa ibyakozwe kuva mu Ugushyingo 2021 kugeza Nzeri 2026.