HAKOZWE NAMA Y’UBUKANGURAMBAGA KU MUSHINGA GREEN AMAYAGA
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Iterambere rw'Ubukungu Bwana NIYONGIRA Uzziel yayoboye inama y'ubukangurambaga ku mushinga LDCF IV ( Green Amayaga II). Iyi nama yitabiriwe na:
Itsinda ry'abakozi ba REMA bayobowe na MUGWANEZA Jean Bosco, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge umushinga Green Amayaga II uzakoreramo (Gacurabwenge, Mugina, Musambira, Nyamiyaga),
Bamwe mu bakozi bakorera ku cyicaro cy'Akarere bafite mu nshingano zabo ibikorwa bifite aho bahurira n'ibizakorwa n'umushinga.
Uyu mushinga watangiye ibikorwa byawo muri uyu mwaka wa 2026-2027 ukazamara igihe cy'imyaka 6 wibanda cyane ku bikorwa byo kubungabunga no gufata neza ubutaka, gutera inkunga imishinga y'abagenerwabikorwa no kuzamura imibereho myiza y'abaturage.