HABAYE AMATORA Y'INZEGO Z'IBANZE KU RWEGO RW'AKAGARI
Kuwa 31 Ugushyingo 2026 Hirya no hino mu Tugari tugize Akarere uko ari 59 habereye amatora y'abagize inzego z'imitegekere y'igihugu zegerejwe Abaturage yo ku rwego rw'Akagari.
Muri rusange abaturage bahuriye ahantu hateganyijwe muri buri Kagari mu gikorwa cy'amatora ageze ku rwego rw'Akagari, y'inzego z'imitegekere y'igihugu zegerejwe abaturage.
Ku Kagari hatowe: Abajyanama b’abagore bangana nibura na 30% by’abagize Inama Njyanama, Umujyanama uhagarariye Akagari mu Nama Njyanama y’Umurenge, Abakandida b’abagore 2 batorwamo abajyanama b’abagore bangana nibura na 30% by’abagomba kugira Inama Njyanama y’Umurenge 1/2, abagize Biro y’Inama Njyanama y’Akagari, Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Akagari, Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’Akagari na Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga ku rwego rw’Akagari.
