Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

ABITWAYE NEZA MU IMURIKABIKORWA BASHYIKIRIJWE IBYEMEZO BY’ISHIMWE

Muri gare ya Bishenyi Umurenge wa Runda, kuwa 22 Kamena 2026 Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'imibereho myiza Mme UWIRINGIRA Marie Josée yasoje Imurikabikorwa n'Imurikagurisha ryatangiye ku wa 12.06.2026.

Muri uyu muhango abitabiriye bishimiye uko ryagenze kubera ko babashije kugurisha no kugaragaza ibyo bakorera muri Kamonyi.

Umuyobozi w'Akarere wungirije yashimiye buri wese witabiriye n'abagize uruhare kugirango iki gikorwa kigende neza aboneraho kugaragaza uruhare rw'ubuyobozi bw'Akarere mu gushyigikira ibikorwa by'Abafatanyabikorwa.

Abitwaye neza kurusha abandi bahawe ibikombe n'Imidari:

🔳ABAHAWE IBIKOMBE: COMPASSION INTERNATIONAL, INGUFU GIN, GOOD NEIGHBOR INTERNATIONAL. MBANIRA INDUSTRIES LIMITED. ARDE KUBAHO.

🔳ABAHAWE IMIDARI: GIFTS RWANDA.  MADRAS. JYAMBERE SACCO, KABIZU, MRPIC, NEW PRECISION Ltd, ikindi kandi uri wese witabiriye yahawe icyemezo cy"ishimwe ko yitabiriye, abamuritse basabwa ubufatanya mu gukomeza gusigasira ibyagezweho.