Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

ABATURAGE BITABIRIYE AMATORA Y’ABAGIZE INZEGO Z'IMITEGEKERE Y'IGIHUGU ZEGEREJWE ABATURAGE KU MUDUGUDU

🔳Hirya no hino mu Midugudu igize Akarere ka Kamonyi habereye amatora y'abagize inzego z'imitegekere y'igihugu zegerejwe Abaturage yo ku rwego rw'Umudugudu. Ni amatora yayobowe n'abakorerabushake ba komisiyo y'igihugu y'Amatora akaba azakomereza no mu zindi nzego z'ubuyobozi. 

🔳Amatora yayobowe  n'abakorerabushake ba Komisiyo y’amatora, hakaba hatowe Umukuru w’Umudugudu, Ushinzwe umutekano, abinjira n'abasohoka mu Mudugudu; ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage n’imbonezamubano; Ushinzwe amakuru n’amahugurwa y’abaturage n'Ushinzwe iterambere, habayeho kandi amatora y'ibyiciro byihariye ( CNF & CNJ) ku rwego rw'Umudugudu.

🔳Amatora yakurikiranwe n'Abagize komite nyobozi y'Akarere aho basuye site zitandukanye mu Mirenge ,  hari kandi indorererezi nazo zagenzuraga uko amatora akorwa.