Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

ABATURAGE BIBUKIJWE KO SIPORO RUSANGE ARI URUFUNGUZO RW’UBUZIMA BWIZA

Mu Murenge wa Gacurabwenge tariki 27 Nzeri mu mbuga y'ibiro by'Akarere habereye Siporo rusange yitabiriwe n’Umujyanama wa Komite Nyobozi y'Akarere Bwana Majyambere Samuel, Umuyobozi w'Inkeragutabara mu Karere, Umuyobozi wa Police mu Karere, uhagarariye RIB na Visi Perezida wa Komisiyo y'uburenganzira bwa Muntu  Bwana TUYIZERE Thadee n’abaturage batuye mu Murenge wa Gacurabwenge.

Nyuma ya siporo abitabiriye baganirijwe ku bikorwa by’isuku n’isukura, ibyiza byo gukora siporo, kwirinda ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, kwirinda ibiyobyabwenge mu rubyiruko. Habayeho kandi gupima ingwara zitandura ku babyifuza.