Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Serivisi zitangirwa mu ishami ry'ubuhinzi, ubworozi n'umutungo kamere

Serivisi fatizo zitangwa mu ishami ry'ubuhinzi, ubworozi n'umutungo kamere

UBUHINZI N’UBWOROZI

Iyi serivisi igamije guhindura politiki, ingamba n’ibyihutirwa bya Leta mu buhinzi n’ubworozi mo ibikorwa bifatika bishyirwa mu bikorwa ku rwego rw’Akarere, binyuze cyane cyane muri Gahunda y’Iterambere ry’Akarere (DDP) n’igenamigambi ry’umwaka. Ikubiyemo gukora isesengura ryimbitse ku rwego rw’ubuhinzi n'ubworozi mu Karere, hagamijwe gufata ibyemezo bishingiye ku bimenyetso no gushyiraho ingamba zihamye.

Mu nshingano z'ingenzi harimo:

  • Gushyiraho uburyo bunoze bwo gushaka no gukusanya inkunga (resource mobilization) yo gushyigikira ibikorwa by’ubuhinzi,
  • Kumenya amahirwe y’inkunga ku bikorwa nko kurwanya isuri no kubungabunga ubutaka. 

Iyi nshingano kandi ikubiyemo:

  • Gukurikirana ibikorwa byo kurwanya indwara z’amatungo, harimo ubukangurambaga bwo gukingira amatungo bukorwa ku rwego rw’Imirenge n’abaganga b’amatungo bafatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB),
  • Gutegura, gushyira mu bikorwa no gukurikirana gahunda z’Akarere z’ubuhinzi n’ubworozi, hubahirijwe politiki za Leta n’intego z’iterambere ry’Akarere. 

Ku rwego rw’Ishami (Unit), iyi nshingano ikubiyemo:

  • Guhuza igenamigambi n’ingengo y’imari,
  • Gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibikorwa,
  • Gutegura raporo z’imikorere ku gihe kandi zinoze,
  • Kuyobora no gukurikirana abakozi bose. 

Harimo kandi:

  • Gutegura imishinga igamije gushaka inkunga y’inyongera yo guteza imbere ubuhinzi n’imicungire y’umutungo kamere mu Karere.
  • Kugira inama z’ubumenyi (technical advice) Umuyobozi w'Akarere n'abayobozi bnugirije ndetse n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa  w'Akarere ku bijyanye n’ubuhinzi n’imicungire y’umutungo kamere, hagamijwe gufata ibyemezo bifite ireme kandi birambye.
  • Gushyiraho kandi gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo gucunga no gusangira ubumenyi (knowledge management), hagamijwe guteza imbere imikorere, gukoresha neza umutungo, no gukomeza kunoza imicungire y’ubuhinzi n’umutungo kamere mu Karere hose