HON. KALINIJABO BARTHELEMY YAVUZE KO AFURIKA IKWIYE GUHARANIRA KWIGIRA

Tariki ya 30 Gicurasi ubwo yaganiraga n’abaturage bamaze gukorana umuganda wo gusibura imirwanyasuri mu ishyamba riri kuri hegitari 40, Hon. Karinijabo Barthelemy yibukije abaturage ko Afurika ikeneye rwose kwigira kugira ngo iterambere rirusheho kugerwaho.

Ni ikiganiro uyu mudepite yatanze mu rwego rw'ibikorwa bya “Panafrican Movement” byahariwe kwizihiza umunsi wahariwe ukwishyira ukizana kwa Afurika, hirya no hino mu Mirenge nyuma y'ibikorwa by’umuganda hatanzwe ikiganiro ku Kwishyira ukizana kw'Abanyafurika.

Ku rwego rw'Akarere iki kiganiro cyatangiwe mu Kagari ka Gishyeshye mu Murenge wa Rukoma, aho cyatanzwe na Hon. KALINIJABO Barthelemy Depite mu Nteko Ishinga Amategeko. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iganisha ku "guharanira Kwigira kwa Afurika hibandwa ku kugeza amazi meza ku baturage no kwimakaza ibikorwaby'isukun'isukura ". 

ubusanzwe uyu munsi wizihizwa tariki 25 Gicurasi buri mwaka. Hano i Gishyeshye iyi gahunda yitabiriwe kandi na Bushayija Fred Chairperson wa PanAfrican Movement ku rwego rw’Akarere.