IBIPIMO BY’UBUZIMA MU KARERE KA KAMONYI 2016/2017

Akarere ka Kamonyi  gakomeje guteza  imbere abaturage muri serivisi z'ubuzima. Kuru ubu ikiri kwitabwaho ni ukorohereza abaturage kugera kuri serivisi z'ubuzima bitabagoye kandi buri wese agahabwa ubuvuzi  bufite ireme hashingiwe ku mitangire ya serivisi nziza.

Uyu mwaka gahunda zitaweho ni izi zikurikira:

  • Kwinjiza abaturage mu bwisungane mu kwivuza ku buryo nibura abaturage bose 100% baba bari mu bwisungane mu kwivuza
  • Kuboneza urubyaro nabyo biri kwitabwaho
  • Gukumira impfu z'abana n'ababyeyi  hitabwa ku kubagezaho ubuvuzi bw'ibanze bwihuse ariko cyane hagahugurwa  ndetse hagakurikiranirwa hafi imikorere y'abajyanama b'ubuzima bazajya bafasha imiryango mu gutanga ubuvuzi bw'ibanze mbere yo kugeza umurwayi kwa muganga.
  • Kwirinda icyorezo  cya SIDA n'izindi ndwara z'ibyorezo binyuze mu bukangurambaga buhoraho
  • Kwita kuri gahunda y'ikingira
  • Isuku n'isukura haba ku mubiri, mu ngo ndetse n'ahandi hahurira abantu benshi nabyo byitaweho.
  • Kongera umubare w'ibigo nderabuzima na "poste de santé" ndetse amavuriro agahabwa abakozi bahagije n'ibikoresho.
  • Gutegura itorero ry'abaganga n'abandi bakozi muri serivisi z'ubuzima.

 Kanda INCAMAKE Y'IBIPIMO BY'UBUZIMA mu Karere ka Kamonyi urebe uko byifashe 

 

Ikigo Nderabuzima cya Gihara
Ikigo derabuzima gishya cya Karama
Ikigo Nderabuzima cya Kamonyi
Serivisi zaranogejwe kwa muganga

 

 

Urashaka kubona amakuru ahagije ku buzima mu rwanda

Ministry of Health
Rwanda Social Security Board
RBC (Rwanda Biomedical Center)