GAHUNDA YA GIRINKA MU KARERE KA KAMONYI 2006-2017

IRIBURIRO

Gahunda ya Girinka ni imwe muri gahunda z’Igihugu zashyizweho na HE Paul Kagame mu rwego rwo kuzamura imibereho n’ubukungu by’abanyarwanda.

Hagamijwe kugira ubworozi umusingi w’ubukire, kurwanya imirire mibi, guteza imbere ubuhinzi no kubanisha neza abanyarwanda

Kuva 2006-2016, mu Karere ka Kamonyi imiryango I 8340 yaragabiwe biturutse ku ngengo y’imari y’Igihugu, ubufatanye n’abafatanyabikorwa ndetse no Kwitura.

IBIBAZO BIKUNZE KUGARAGARA

Isesengura ku ishyirwamubikorwa rya gahunda ya Girinka ryagaragaje ibibazo bitandukanye, bimwe bishingiye kuri gahunda ubwayo n’uko ikurikiranwa n’ibindi bishingiye ku bagenerwabikorwa.

1. Inka zagurishijwe (barituye, batarituye)

2. Inka zimukanywe (ahantu hazwi cyangwa ahatazwi)

3. Inka zitari zanditse mu gitabo

4. Inka zibwe, n’ibindi….

INGAMBA

1. Gusinyisha amasezerano aborozi bose bahawe inka muri gahunda ya Girinka batayafite

2. Gukurikirana no guhana abantu bose bakoze amakosa muri iyi gahunda hakoreshejwe uburyo bw’ubutegetsi cyangwa mpanabyaha (Ref Itegeko Ngenga No 01/2012/OL ryo kuwa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana).

3. Guha imbaraga komite za Girinka ku Midugudu n’Utugari, kuzivugurura no gukurikirana imikorere yazo mu buryo buhoraho

4. Kuzuza ku gihe mu bitabo bya ngombwa no muri mudasobwa imibare yose ijyanye n’iyi gahunda no kuyishyira ku gihe (update)

AMABWIRIZA YA MINISITIRI NO 0001/2016 AGENGA IMITANGIRE N’IMICUNGIRE Y’INKA ZITANGWA MURI GAHUNDA YA GIRINKA

Aya mabwiriza afite ingingo 44

 Ingingo ya mbere: icyo aya mabwiriza agamije

 Ingingo ya 4: Umuryango worozwa

 Ingingo ya 6,7,8,9: Komite za Girinka ku Mudugudu, Akagari, Umurenge, Akarere

 Ingingo ya 33, 34, 35, 36: Inshingano za Komite za Girinka ku Mudugudu, Akagari, Umurenge, Akarere

 ingingo ya 37: Ibibujijwe

 Ingingo ya 38, 39, 40, 41: Ibihano bireba umukozi wa Leta, umuryango worojwe, ugura inka ya Girinka

 Ingingo ya 42: Ibihano byo mu rwego mpanabyaha

Ibihano Administrative:

Bitangwa n’umuyobozi ubifitiye ububasha nyuma yo kugezwaho raporo igaragaza mu buryo budashidikanywaho amakosa yakozwe

 Ibihano mu rwego mpanabyaha:

Reference: Itegeko Ngenga No 01/2012/OL ryo kuwa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana. (Art 323: kugurisha inka utaritura ni ukugurisha umutungo w’undi), (Art 436: gufata nabi inka), (Art 300: kwimukana inka nta burenganzira), etc.

 Ushaka kureba inka zimaze gutangwa muri iyi myaka 11(2006-2017) ishize wakanda kuri  list  y'inka zatanzwe  

 

 

 

 

 

Ushaka kubona amakuru ahagije kubijyanye n'ubuhinzi wasura izi mbuga:

The Ministry of Agriculture and Animal Resources (MINAGRI)
Rwanda Agriculture Board (RAB)