“Rwanda Charity Eye Hospital”, ni ibitaro biherereye mu Kagari ka Muganza, Umurenge wa Runda byatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2018. Minisitiri w’ubuzima, Dr Diane Gashumba niwe watashye ibi bitaro ku mugaragaro, uyu muhango ukaba waritabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo CG Emmanuel Gasana, hari kandi Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi Mme Kayitesi Alice n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Bwana TUYIZERE Thaddee.

 

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba, yijeje ubufatanye mu buryo bushoboka ibi bitaro kugira ngo bibashe gukora neza kandi kandi bitange serivisi ku baje barigana ari abatuye hku Muganza ndetse n’abandi bazaturuka hirya no hino mu gihugu. Minisitiri Gashumba yavuze ko hagiye kurebwa uko iri vuriro ryazakorana na Mutuweli ndetse hakabaho guhabwa ingufu z’umuriro uturuka ku mirasire y’izuba nyuma yo kugaragarizwa ko ibi bitaro bifite ikibazo cy’umuriro udahagije.

Minisitiri Gashumba yagize kandi ati” Ibi ni ibitaro by’ikitegererezo, bizavura kandi bikabaga amaso, ni ibitaro byiza ku baturage b’aka karere ariko n’abaturage b’Igihugu muri rusange ndetse n’abo mu bindi bihugu kuko batubwiye ko hari n’abatangiye guhamagara. Ni igikorwa gishimishije cyane, kizagabanya uburwayi bw’amaso, kikagabanya umubare w’abantu bahuma, bizafasha no guhugura abandi benshi.”

Minisitiri Dr Diane Gashumba, yemeye kandi ko ibi bitaro byigenga bizafashwa bigahabwa gukorana n’abarwayi bakoresha ubwishingizi bw’ubuzima buzwi nka Mituweli. Yagize ati” Twabiganiriye n’ubuyobozi bwa RSSB, ni igitekerezo bakiriye neza cyane kandi kiranumvikana”.

Umuyobozi akaba ari nawe wagize igitkerezo cyo kubaka iri vuriro mu Murenge wa Runda, Dr. Piet Noe, ni inzobere mu buvuzi bw’indwara z’amaso, amaze imyaka isaga 10 akorera mu Rwanda, akaba yijeje ko bazakora ibisoboka byose bagaha abakiriya babo serivisi nziza.

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*