Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane“Transparency International ”Ishami ry’u Rwanda, kuri uyu wa gatatu tariki 21.11.2018 bagaragaje ibyavuye mu bushakashatsi bw’imitangire ya serivisi, hashingiwe ku buryo abaturage babona serivisi bahabwa serivisi mu nzego z’ubuyobozi.

Ubu bushakashatsi bwakorewe mu Mirenge 6 ariyo Runda, Gacurabwenge, Mugina, Rukoma, Musambira na Kayenzi, hakaba harifashishijwe udusanduku tw’ibitekerezo tw’uyu muryango twashyizwe ku biro by’iyo Mirenge kugira ngo dufashe abaturage gutanga ibitekerezo byabo ku mitangire ya serivisi.

Nkuko Mme Ndabarushimana Colette Uhagarariye “Transparency International Rwanda” yabitangarije abari bitabiriye imurikwa ry’iyi raporo, ngo hari Imirenge byagaragaye ko abaturage batishimira imitangire ya serivisi ariko hari n’indi usanga abaturage bishimira uko bahabwa serivisi. Gusa icyo ubu bubushakashatsi buba bugamije ngo ni ugufasha inzego z’ubuyobozi kwisuzuma bakareba aho bitagenda neza hakwiye kugira igikosorwa kuko imitangire ya serivisi iyo itanoze bigira ingaruka mu miyoborere.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Mme Kayitesi Alice, avuga ko kuba bagaragarijwe ubu bushakashatsi, ari bumwe mu buryo bufasha mu gufata ingamba nk’ubuyobozi hakarebwa icyakorwa kugira ngo ibibazo byagaragajwe bikemurwe kandi vuba. Umuyobozi w’Akarere yavuze ko hari ingamba zafashwe ziganisha ku kunoza imitangire ya serivisi, hariho nko kuba inyandiko ngenderwaho ku mitangire ya serivisi iri kuvugururwa kugira ngo serivisi zirusheho kunozwa kandi abaturage bazimenye n’igihe bazibonera kandi bakomeze gukurikirana ko cyubahirizwa.

Mu bitekerezo byatanzwe n’abaturage nkuko byagaragajwe na Transparency International Rwanda muri iyi raporo, hagaragajwe ko hari abaturage bashobora kuba baratswe ruswa kugira ngo bahabwe serivisi, hari abashobora kuba barasabwe ikiguzi kuri serivisi runaka kandi yenda bitemewe, ko iyo serivisi ari ubuntu.

Umuyobozi w’Akarere yashimiye TIR Rwanda abizeza ko ibitagenda neza bizakosorwa kugira ngo bifashe mu mibereho myiza, imiyoborere n’iterambere ry’umuturage. Umuyobozi w’Akarere yakomeje avuga ko bagiye gukurikirana ibigomba gukosorwa bikosorwe kuko nibyo bizatuma serivisi zirushaho kwishimirwa na buri wese.

 

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*