Kuri uyu wa kane tariki 22 Ugushyingo 2018, mu cyumba cy’inama cy’Umurenge wa Gacurabwenge habereye amahugurwa yateguwe n’Umuryango Hope and Homes For Children wita ku bana batagira aho baba kubera ingaruka zituruka ku bibazo bitandukanye mu miryango yabo.

Mme Elizabeth NIYONGANA umukozi mu mushinga “Hope and Homes For Children”, avuga ko aya mahugurwa yateguwe n’uyu muryango mu rwego rwo guteguza abiyemeje kuba ba malayika murinzi, abatumiwe batandukanye baturutse mu Mirenge y’Akarere ka Kamonyi.

Uyu mukozi muri uyu muryango yongeraho ko impamvu yo kubahugura ngo ni ukugira ngo igihe umubyeyi azaba yahawe umwana mu muryango azamufate nk’uwe yibyariye, ngo rero ni ngombwa kumuhugura kugira ngo bitazabyara ibindi bibazo mu gihe umwana azaba yageze mu muryango.

ku birebana n’aho aba bana biteganyijwe ko bazakirwa mu miryango bazaturuka, Mme Niyongana avuga ko ari abana bazagenda bakurwa hirya no hino mu gihugu. Mme Elizabeth Niyongana yagize ati” hirya no hino birashoboka ko hakiri abana bagomba kwitabwaho bakarererwa mu miryango kuko nta mpamvu y’uko abana baba mu bigo by’imfubyi kandi hari ababyeyi buje impuhwe biteguye kubakira mu miryango yabo”.

Aba babyeyi bahugurwa barimo abagabo n’abagore ahanini barategurwa ku zakira abo bana, barasobanurirwa kandi ku gisobanuro cy’umubyeyi w’impuhwe wemera kwakira umwana badafitanye isano akamurera mu gihe runaka ndetse banasobanuriwe ibikurikizwa kugira ngo umwana yakirwe mu muryango.

Muri aya mahugurwa, aba babyeyi barasobanurirwa ibyo umubyeyi w’impuhwe agombwa gukorera umwana yakiriye kugira ngo akomeze kumufasha mu burere n’imikurire ye, birimo guha umwana uburenganzira agakomeza guhura na bene wabo niba bakiriho ndetse no guha rugari umwana akisanzura n’abandi bana asanze mu muryango no kumurinda ihohoterwa iryo ariryo ryose.

“Hope & Homes for Chidren” ni umuryango Mpuzamahanga w’Abongereza uharanira ko abana bose bagira amahirwe yo kurererwa mu miryango,kugira ngo abo bana bagire uburenganzira nk’ubw’abandi bana, uburezi n’uburere bikwiye bibagereho.

 

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*