Ku wa mbere tariki 12 Ugushyingo 2018 mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Nyamiyaga, hatangijwe ubukangurambaga buganisha ku gukomeza guharanira ubumwe n’ubwiyunge; ikindi kandi muri ibi biganiro byihariye hari kugarukwa ku kwirinda no gukemura n’indi bibazo bikibangamiye imibanire mu muryango birimo ibibazo by’amakimbirane, uburezi n’uburere bw’abana, ibibazo birebana n’ibiyobyabwenge n’ibindi bifatiye ku myitwarire idahwitse y’abana.

Muri iyi gahunda yihariye yari yateguwe ku bufatanye bwa Unity Club Intwararumuri ikabera mu Murenge wa Nyamiyaga, ibiganiro byatanzwe ndetse n’ibitekerezo byatanzwe n’abantu mu ngeri zitandukanye bari bitabiriye iki kiganiro, byagarutse ku kugaruka ku ngamba ziganisha ku gukumira no gukemura ibibazo by’imibanire bikibangamiye iterambere ry’umuryango.

Dr. Mukeshimana Geraldine Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi akaba n’umwe mu banyamuryano ba “Unity Club Intwarirumuri”, yasobanuye ko uyu muryango ugira uruhare mu kubaka amahoro mu miryango, ngo kandi icyo bifuza nk’igihugu ni ukubaka umuryango muzima ushingiye ku bwubahane n’imibereho myiza y’abawugize.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Mme Kayitesi Alice Avuuga ko bakomeje gufasha abaturage gukomeza by’umwihariko kubana neza, hifashishijwe gahunda zisanzwe zihari zifasha abantu mu muryango kubana neza nk’umugoroba w’ababyeyi, ibiganiro ku bumwe n’ubwiyunge n’ibindi.

Abitabiriye iki kiganiro, barimo ababyeyi mu ngeri zitandukanye bahawe umwanya basasa inzobe, maze batanga ibitekerezo byabo ku mibanire mu miryango imwe n’imwe muri iki gihe. Mugenzi Yohani utuye mu Mudugudu wa Buye mu Kagari ka Kabashumba, avuga ko hari bamwe mu babyeyi bateshutse ku nshigano zabo ibyo bigateza umwiryane, ndetse hari n’abana nabo bafite imyitwarire itari myiza bigatuma biyandarika bikagira ingaruka mu miryango yabo, ikindi kandi ngo ihame ry’uburinganire hari abagore bamwe batararyumva neza bigatuma bareengeera uburenganzira bahabwa n’itegeko bikaba byatuma hari ibyo bangiza mu mibanire yabo n’abo bashakanye.

Kuri icyo kirebana n’uburyo abantu bamwe bumva cyangwa se basobanura ihame ry’uburinganire nkuko uwo mubyeyi watanze igitekerezo cye abivuga aho yashimangiye ko hari bamwe babyumva ukundi ugasanga bibyaye ikintu gisa no gusuzugurana hagati y’abashakanye, Hon. MUKARUGEMA Manzi Alphonsine umwe mu banyamuryango ba Unity Club Intwararurumuri nawe wari witabiriye ibi biganiro, yavuze ko nta mpamvu ituma abantu batumva neza uburinganire icyo aricyo, ashimangira ko ihame ry’uburinganire rigamije ubwuzuzanye hagati y’abashakanye kandi ibyo bigashingira ku biganiro mu muryango.

General James Kabarebe Umujyanama wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yú Rwanda mu by’umutekano akaba n’umwe mu banyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, asanga kimwe mu bituma ibibazo nk’ibi bivuka mu muryango ari ingaruka zo guta umuco warangaga abanyarwanda, bityo buri wese akaba asabwa guharanira icyatuma indangagaciro z’umuco wacu zisigasirwa tugakomeza gutera imbere mu mibanire yacu.

 

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*