Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 31.10.2018, ku bufatanye n’Umufatanyabikorwa FH RWANDA mu Karere ka Kamonyi hashorejwe amahugurwa yari amaze igihe ahuje abakozi b’uyu muryango bafite aho bahurira no kwita ku bafite ubumuga, n’abakozi bo mu Turere twa Kamonyi, Gatsibo, Muhanga, Nyagatare na Ruhango bashinzwe kwita ku bafite ubumuga.

Asoza aya mahugurwa, Umuyobozi w’’Akarere ka Kamonyi Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu bwana TUYIZERE Thaddee yashimiye abitabiriye aamahugurwa, by’umwihariko ashimira uyu muryango wayateguye kuko yaje akenewe kugira ngo yunganire abakozi ubumenyi buganisha ku kwita birushijeho ku bafite ubumuga.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije yavuze ko aba bakoze batari bafite ubumenyi bumwe na bumwe ku birebana n’ibikoresho by’abafite ubumuga kandi baba bagomba kubafasha nk’abafite ubumuga.

Uyu muyobozi yavuze ko kuba amahugurwa yashojwe no gushyira mu ngiro ibyo bahuguwe ari iby’agaciro kuko ibyo bahuguwemo bivuye mu mpapuro bakaba baje kubibereka; nko gufunga no gufungura amagare ahabwa abafite ubumuga bamwe ntibari babisobanukiwe neza ariko uyu munsi batashye babizi.

Bwana NDAYISABA Faustin wari uhagarariye uyu muryango FAMILY HEALTH muri uyu muhango yavuze ko bazakomeza kwita ku bafite ubumuga kuko bifasha mu kugira ubuzima bugira umuze no guhanga n’ibibazo baba bafite ibi kandi ngo ni n’uburyo bwo kubaha agaciro bityo ubuzima bwabo bugakomeza kuba bwiza.

Uyu muryango FH wateguye aya mahugurwa ku bufatanye n’abaterankunga b’abakorerabushake b’abanyamerika, uyu munsi uyu muryango ukaba washyikirije abafite ubumuga 50 amagare azajya abafasha mu ngendo zabo, aya magare akaba afite agaciro ka miliyoni zisaga 20 y’u Rwanda.

 

 

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*