Kuwa gatandatu tariki ya 29 Nzeri 2018, ku munsi w'umuganda rusange, hirya no hino mu mirenge hatangijwe ukwezi kwahariwe ibikorwa by'ubumwe n'ubwiyunge. Ni igikorwa cyitabiriwe n'intumwa za rubanda mu nteko ishinga amategeko y' u Rwanda bari baje kwifatanya n'abanyakamonyi muri iyi gahunda.

Hon. Senateri Muhongayire Jacqueline niwe watangije ku rwego rw'Akarere iyi gahunda y'ibikorwa by'ubumwe n'ubwiyunge, nyuma y'umuganda wamuhuje n'abaturage bo mu Mudugudu wa Kabere mu Kagari ka Nyagishubi mu Murenge wa Nyarubaka, wibanze ku gusibura imirwanyasuri ku buso bwa hegitari 7 zighizwe ahanini n'ishyamba.

Senateri Muhongayire, yavuze ko ubumwe n'ubwiyunge bw'abanyarwanda ari ishingiro rya byose kandi ko buri munyarwanda wese ahamagarirwa guharanira kunga ubumwe na mugenzi we bityo ubunyarwanda bukimakazwa. Hon. Senateri Muhongayire  yasabye abitabiriye ikiganiro gitangiza iyi gahunda i Nyarubaka, gukomeza guha agaciro no gusigasira ibimaze kugerwaho bityo tugakomeza kubaka u Rwanda twifuza .

Iyi ntumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko umutwe wa sena, yasabye abaturage gukomeza kunga ubumwe, bakarushaho kubana kivandimwe birinda amacakuburi n'inzangano, bityo bagasenyera umugozi umwe mu kubaka u Rwanda.

Mu Mirenge yindi, Hon. Karemera Francis niwe watangije uko kwezi ku mugaragaro mu Murenge wa Musambira nyuma y'umuganda rusange wabereye mu Kagari ka Buhoro. Hon. Ntezimana Jean Claude niwe wari mu Murenge wa Gacurabwenge akaba yanifatanyije n'abaturage mu muganda wabereye mu Mudugudu wa Rugobagoba, Akagari ka Kigembe.

Uyu muganda ukaba waribanze muri rusange ku kubakira imiryango y'abatishoboye, kurwanya isuri, gufata neza ibikorwaremezo birimo imihanda ndetse hamwe na hamwe bakaba barateguye ahazubakwa ibyumba by'amashuri.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*