Ubwo  kuwa 26 Nzeri 2018 mu Murenge wa Kayenzi hatangagwa  inka  miryango 34 muri gahunda ya Girinka Munyarwanda  binyuze mu kwitura, abaturage badutangarije ko izi nka zigenda zorozwa binyuze muri bagenzi babo, bigira uruhare mu mibanire yabo ya buri munsi.

Dushimiyimana Emmanuel utuye mu Kagari ka Bugarama mu Mudugudu wa Munyegera avuga ko kuba yahawe inka bizatuma atera intambwe mu iterambere kandi akikura mu bukene bityo akarusho kugira imibereho myiza. Uyu musaza asanga bibabaje nko kubona hari abahabwa inka bakazifata nk'aho atari izabo kandi Leta yarazibahaye kugira ngo zirusheho kubafasha mu mibereho. Uyu musaza yagize ati" jyewe mbona abatita nkuko bikwiye ku nka bahawe ari injiji, kuko umuntu utekereza agashyira mu gaciro ntabwo ashobora gufata nabi inka yahawe ari nayo akesha imibereho ya buri munsi ndetse yanaufasha kwibeshaho neza".

Kuri iki kirebana no kuba inka zibafasha mu buvandimwe uyu musaza Dushimiyimana yagize ati" kuva na kera umuco wo kugabirana wahoze, ngo kandi ni igihango gikomeye kubaba bahanye inka hagati yabo". Yashimiye ubuyobozi bw'igihugu kuri iyi gahunda nziza, asaba bagenzi gukomeza gufata neza amatungo bahawe kugira ngo arusheho kubagirira umumaro kandi nabo bazoroze bagenzi babo benshi bashoboka bityo ubuvandimwe bukomeza bushimangirwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kayenzi bwana Mandela Innocent, kuri we asanga umuco wo kwitura uzatuma abaturage bahabwa inka barushako kunga ubumwe muri bo, ngo kandi n'ubundi imwe mu ntego za girinka ni ugushimangira ubumwe n'ubwiyunge bw'abanyarwanda. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kayenzi yasabye abahawe inka kuzifata neza kugira ngo zikomeze kubagirira akamaro bityo batere imbere kurishaho.

Inka zatanzwe muri gahunda ya Girinka munyarwanda zafashije abagenerwabikorwa kugera ku ndoto zabo zo kwikura mu bukene, abandi nabo bakaba bafite icyerekezo cyumvika cyo kuzagera kuri byinshi kubera ko Leta yabatekereje nk'abatishoboye bakorozwa. Ikindi kandi, uworoje mugenzi we barushaho kumva ko ari abavandimwe, hari n'abagenda batanga ubuhamya ko izi nka zihabwa abatishoboye zifasha mu kubaka imiryango yari yarasenyutse, abari baratandukanye bakongera bakabana neza bagasenyera umugozi umwe.

Uyu mwaka w'ingengo y'imari ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi bwahize imihigo 68. Muri iyi mihigo, 25 muri yo ni iyo mu nkingi z'ubukungu, imihigo 31 ni iyo mu mibereho myiza naho imihigo 12 ni iyo mu miyoborere myiza n'ubutabera. Mu nkingo y'imibereho myiza, niho dusanga umuhigo wo koroza imiryango itishoboye binyujijwe muri gahunda ya Girinka munyarwanda, uyu mwaka w'ingengo y'imari wa 2018/2019 mu Karere kose biteganyijwe ko hazatangwa inka 1300.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*