Ku bufatanye n'Umuryango nyarwanda wa Gikirisitu uharanira ubusabane n'amahoro CARSA, kuri uyu wa kane tariki 20 Nzeri 2018 mu Kigo cy'Amashuri cyitiriwe Mutagatifu Bernadette giherereye mu Kagari ka Nkingo, niho hizihirijwe umunsi mpuzamahanga w'Amahoro.

Mu kiganiro yagejeje ku banyeshuri bagera kuri 500 barererwa muri iki kigo ndetse n'abarezi babo, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi Mme Kayitesi Alice yavuze guharanira amahoro ari umusingi w'ibikorwa byose kuko ahatari amahoro nta n'ikindi gikorwa cyashoboka. Yasabye uru rubyiruko kumva ko aribo bagomba gufata iya mbere bagaharanira ko ejo h'igihugu cyacu haba heza kandi bakagira uruhare rufatika mu kwita ku bikorwa byo guharanira amahoro, hashingiwe ku ntambwe imaze guterwa mu gihugu kubera imiyoborere myiza.

Mbonyingabo Christophe, umuyobozi w'Umuryango CARSA, avuga ko bazakomeza gufatanya n'akarere kugira ngo bakomeze guharanira ko umuryango nyarwanda uba icyitegererero mu bikorwa by'amahoro, ubumwe n'ubwiyunge kandi ngo birashoboka kuko intambwe imaze guterwa irashimishije.

Ibi birori byi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'amahoro byitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Mme Kayitesi Alice, Umuyobozi wa Polisi mu Karere Supt. Minani Marc, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gacurabwenge Mme Nyirandayisabye Christine, abayobozi mu nzego z'ibanze mu Murenge wa Gacurabwenge, abarimu bigisha muri ESB Kamonyi.   

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*