Kimwe n'ahandi hose mu Rwanda no mu bindi bice by'isi, kuri uyu wa gatandatu tariki 07 Mata 2018 hatangijwe icyumweru cyahariwe kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Ku rwego rw'Akarere, abagize komite nyobozi y'akarere bifatanyije n'abaturage bo mu Mudugudu wa Nyarusange, akagari ka Karengera mu Murenge wa Musambira.

Uyu muhango wo kwibuka wabimburiwe no gushyira indabo hafi y'ikiraro cya Kayumbu ahiciwe abatutsi benshi muri Jenoside, ndetse no kuri Paruwasi ya Musambira naho hakaba haraguye abatutsi benshi bazira gusa uko bavutse.

Iyi gahunda yo kwibuka yitabiriwe n'intumwa za rubanda mu nteko ishinga amategeko y'u Rwanda, iri tsinda ry'abadepite rikaba ryari riyobowe na Hon. MUKARUGEMA Manzi Alphonsine. Iri tsinda ry'abadepite ryari rigizwe kandi na Hon. Rwaka Pierre Claver, Hon. Mukakarangwa Clothilde na Hon. Uwamaliya Rutijanwa Marie Pelagie bose bakaba bari baje gufata mu mugongo abanyakamonyi n'inshuti zabo.

Hon. Mukarugema Manzi Alphonsine mu kiganiro ku mateka yatanze muri uyu muhango, yagarutse ku mateka mabi yaranze u Rwanda aho yavuze jenoside yateguwe kuva kera ndetse ko yagiye igeragezwa ku butegetsi bwariho icyo gihe. Yavuze kandi ko amacakubiri ashingiye ku moko icyo gihe yari yarahawe intebe, bityo abanyarwanda bacikamo ibice kubera abakoloni n'ubutegetsi bubi bwakurikiye igihe cy'ubukoroni.

Hon. Mukarugema yasabye abanyarwanda kurushaho kumva ko basangiye isano iruta iyindi ariyo "ubunyarwanda". Yashimangiye kandi ko kuba umunyarwanda ariwo musingi w'imibanire izira amakemwa, imibanire myiza ishingiye ku guha agaciro ikiremwamuntu no kwanga ikibi icyo aricyo cyose.

Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi Mme Kayitesi Alice yagarutse by'umwihariko kuri gahunda iteganyijwe muri iki cyumweru cyo kwibuka, akangurira abaturage bose kuzitabira ibiganiro biteganyijwe abasaba kandi gukomeza imyitwarire myiza birinda ingengabitekerezo ya Jenoside, bakirinda imvugo n'ibikorwa biganisha ku gotoneka no  gusesereza abacitse ku icumu, abasaba kandi kwirinda gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*