Ikigo cy'igihugu cy'ubwiteganyirize (RSSB) kivuga ko umwaka utaha wa Mutuweli 2018/2019 abanyamuryango bazatangira kwivuza bakoresheje indangamuntu kubera ko basiragizwaga bajya kwishyura no gufata amakarita y'ubwisungane bakahatakariza igihe kinini.

Ikigo cy'Igihugu cy'ubwiteganyirize n'ubwishingizi (RSSB) kivuga ko kigiye gushyiraho uburyo  bushya bw'ikoranabuhanga hakoreshejwe indangamuntu y'umukuru w'umuryango  kuko ngo  mbere wasangaga abaturage bashobora kumara hafi ukwezi  bategereje guhabwa Serivisi.

Umuyobozi w'ishami ry'ubukangurambaga muri RSSB Nzahumunyurwa Pierre Claver mu nama yari yateguwe n'ubuyobozi bw'iki kigo ku bufatanye n'Akarere ka Kamonyi, yavuze  ko  abakoresha mutuweli bajyaga kwishyura muri za 'SACCOs' cyangwa muri Banki y'abaturage kugira ngo babone uko bateresha kashi bamwe bakaba bashoboraga kuzita cyangwa kuzimesera mu myenda bikabagora kubona ubuvuzi.

Ati "Uburyo bwari busanzwe bwavunaga abaturage nta muturage bazongera kwaka inyemezabwishyu kubera ko azaba yishyuye kw'irembo."Umukuru w'umuryango kandi agomba kwerekana indangamuntu kugira ngo harebwe icyiciro cy'ubudehe umuryango we ubarizwamo.

Iyamuremye Pascal  wo mu Murenge wa Gacurabwenge avuga ko gukoresha ikoranabuhanga hishyurwa imisanzu y'ubwisungane bisubije icyifuzo cy'abaturage kuko ngo aribyo bahoraga basaba kuva  mu myaka ishize.

Habimana Robert Umuhuzabikorwa w'irembo mu mujyi wa Kigali no mu nkengero zaho avuga ko  serivisi zose zihabwa umuturage zigomba gukorwa ku buntu kuko ngo  hari amafaranga buri mukozi wese w'irembo (Agent) ahabwa mu gihe ahaye umuturage serivisi y'ikoranabuhanga.

Ati "Umukozi wacu dufitanye amasezerano ntabwo yemerewe gukata amafaranga umuturage uwo tuzumva yabikoze azakurikiranywa mu buryo bw'amategeko."

Gusa iminsi 30 umufatabuguzi ahabwa kugira ngo abashe kwivuza ntabwo ihinduka. Abaturage kandi bashobora kwishyura kuri Mobile Money cyangwa kuri Mobilcash. Ikarita za mutuweli ntabwo zizongera guterwaho ikashi cyangwa ngo zongererwe igihe umufatabuguzi azajya ayitunga kugira ngo bigaragare ko ariwe nyirayo.

Source: www.umuseke.rw

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*