Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 03 Werurwe 2018, urugaga rw'abikorera muri Kamonyi bashyikirije ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi amabati 703 yo kunganira Akarere mu kubakira ubwiherero imiryango itishoboye.

Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi Mme KAYITESI Alice yashimiye aba bafatanyabikorwa kubera uyu musanzu wabo mu kubakira abatishoboye. Yavuze ko mu Karere hari imwe mu miryango idafite ubwiherero ndetse hari n'abafite itujuje ibisabwa. Kuba rero aba bikorera ku giti cyabo batanze iyi nkunga ni uburyo bwiza bwo gukomeza kunganira imiryango ikennye kugira ngo babone  ubwiherero bwujuje ibisabwa.

Mme Kayitesi yagize ati'' abikorera dufatanya muri gahunda nyinshi z'iterambere kandi ni umuyoboro mwiza wo gukomeza kwita ku miryango ikennye ikeneye ubufasha kugira ngo nabo babashe kugira ubwiherero mizima bityo babungabunge isuku yabo''.

Jean Marie Munyankumburwa umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera mu Karere ka Kamonyi, avuga ko bazakomeza gushyigikira gahunda z'akarere kandi ngo ubushake n'ubushobozi burahari, ngo bikazatuma barushaho kwita ku miryango y'abantu bababaye kurusha abandi bakeneye gufashwa''.

Iyi gahunda yitabiriwe kandi n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe imibereho myiza Mme UWAMAHORO Prisca n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu bwana TUYIZERE Thaddee. Ku ruhande rw'Imirenge hari abakozi bashinzwe imibereho myiza ari nabo bamurikiwe aya mabati kugira ngo bazayasaranganye abababaye kurusha abandi bakeneye gufashwa kugira ngo bubakirwe vuba.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*