Ubwo yasozaga amarushanwa "Umurenge Kagame Cup" ku rwego rw'Akarere ka Kamonyi ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 25.03.2018,TUYIZERE Thaddee Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'ubukungu yavuze ko aya marushanwa aribwo arimbanyije kuko hari andi ari imbere akomeye kurusha ayashojwe. Uyu muyobozi yagize  ati" turashoje aya marushanwa kuri uru rwego ariko navuga ko urugendo rugihari kuko hari amarushanwa yo ku rwego rw'Intara turi kwitegura ndetse nibinashoboka tukazagera no ku rwego rw'igihugu".

Umuyobozi w'Akarere Wungirije yasabye aya makipi yatsinze gukomeza imyitozo ndetse bakareba ahaba hakiri ikibazo mu ikipe yabo kugira bazabashe guhangana n'amakipi yo mu tundi Turere. Aba bakinnyi basabwe gukomeza kurangwa n'imyitwarire iboneye kuko aribyo bituma bagera ku ntsinzi bitabagoye akaba yijeje abakinnyi ko akarere kazakomeza kwita kuri aya makipi agatera imbere bifatika.

Umuyobozi w'Akarere Wungirije yasobanuye ko aya marushanwa yitiriwe Umukuru w'igihugu iyi mikino ikaba ikinirwa ku rwego rw'Umurenge, yafashije abaturage kurushaho kunga ubumwe no gusenyera umugozi kandi wabaye umwanya mwiza wo kuganira kuri gahunda za Leta binyujijwe mu bukangurambaga n'ibiganiro bitangwa iyo amarushanwa ari kuba, ibyo bigatuma n'abaturage barushaho gusabana.

 

Mu mukino wa nyuma w'aya marushanwa ku rwego rw'abahungu, Umurenge wa Rukoma niwo wegukanye intsinzi ukaba waratsinze 2-1 cy'Umurenge wa Nyarubaka. Mu bakobwa Umurenge wa Kayenzi niwo watsinze 5-0 Umurenge wa Mugina, ndetse ayo makipi yombi yahawe ibikombe na sheki y'ibihumbi 150 buri kipe. Naho ikipe zabaye iza 2 zahawe sheki y'ibihumbi 100 buri kipe. By'umwihariko ikipe y'abakobwa ya mbere yahawe television yo mu bwoko bwa flat sceen ihabwa Umurenge aba bakobwa bakomokamo ariwo wa Kayenzi ndetse buri kipe ya mbere yahawe imyenda yo gukina.

 

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*