Nkuko biri mu nshingano za Leta zo kugeza ibikorwa by'ibanze ku baturage, intumwa za rubanda mu nteko ishinga amategeko y'u Rwanda mu ruzinduko barimo mu Karere ka Kamonyi, mu nama bamwe muri bo yabahuje n'abaturage b'Umurenge wa Gacurabwenge mu Kagari ka Kigembe, babijeje ko mu gihe kitarambiranye ikibazo cy'amazi bafite kizaba cyakemutse.

Ubwo kuri uyu wa kabiri tariki 13 Werurwe 2018 Depite Rwaka Pierre Claver yasuraga abaturage b'aka kagari ka Kigembe, bamugejejeho ikibazo cy'amazi bafite kandi bamaze igihe badafite amazi. Depite Rwaka yababwiye ko ikibazo cy'amazi muri aka gace kizwi, kandi ko ubuyobozi bw'akarere bugiye kugikemura. Depite Rwaka yagize ati" hari umuyoboro w'amazi azturuka I Ntwari muri Kayenzi uri kubakwa muri uyu mwaka w'ingengo y'imari 2017/2018, ukazageza amazi ku baturage b'Imirenge ya Kayenzi, Musambira ndetse na mwe ba hano i Kigembe ayo mazi azabagera mu gihe gito imirimo iri hafi kurangira".

Kimwe na mugenzi we, Hon. MUKAZIBERA Agnes nawe wari muri iri tsinda ryasuye abaturage ba Kigembe, yavuze ko ibikorwaremezo bizakomeza kwegerezwa abaturage, abasaba ko igihe cyose bahawe ibikorwa bajya babifata neza kugira ngo birusheho kubagirira akamaro igihe kirambye.

Depite Mukazibera yasabye kandi abaturage kwita ku bikorwa by'isuku bakirinda umwanda mu ngo ndetse no ku mubiri, kuko ibi bibazo ari byo bibakururira indwara za hato naho bikadindiza iterambere ry'urugo n'iterambere ry'igihugu muri rusange.

Mu Karere ka Kamonyi kuva kuwa 12-17/03/2018 hari itsinda ry'abadepite 8 bayobowe na hon. Mukazibera Agnes, aba badepite bakaba bari muri gahunda yo kugenzura uko imishinga iri mu mihigo y'akarere 2017/2018 iri gushyirwa mu ngiro ndetse banaganira n'inzego z'ibanze ku bibazo byaba bihari kugira bishakirwe ibisubizo.

Byongeye kandi aba badepite bari kugenzura na zimwe muri gahunda z'imibereho myiza, cyane cyane izirebana n'ibibazo byaba bibangamiye abaturage birimo ikibazo cy'umwanda, imirire mibi, amavunja, inzu zimeze nka nyakatsi zaba zihari ndetse hakarebwa niba haba hakiri abaturage bakibana n'amatungo mu nzu imwe.

Mu murenge wa Gacurabwenge, aba badepite basuye ibikorwa bya kwagura umuyoboro w'amazi wa Gacurabwenge mu rwego rwo gukomeza guha amazi meza abaturage, basuye kandi imihanda iri gukorwa muri gahunda ya VUP ndetse banasura zimwe mu ngo mu Kagari ka Nkingo harebwa isuku muri rusange. Mu gusoza uruzinduko rwabo, izi ntumwa za rubanda zitabiriye inteko y'abaturage mu Tugari twa Kigembe na Nkingo.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*