Hon. Mukarugema ageza ijambo ku bitabiriye ibirori

Ubwo kuri uyu wa kane tariki 08 Werurwe 2018 hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w'umugore ku rwego rw'Akarere mu Murenge wa Kayenzi, Mme MUKARUGEMA Manzi Alphonsine yasabye abagore kugira uruhare mu kwizigamira kandi bagahora buri gihe bashishikajwe no guteza imbere imiryango yabo.

Hon. MUKARUGEMA yagize ati "kuzigama ntibivuze kubika ibyo wasaguye, ahubwo ni ukwigomwa kubyo ufite kugira ngo bizakugoboke mu gihe kiri imbere ni ngombwa rero kubikora mugifite uburyo".

Ku birebana n'uburingamire, uyu mudepite mu nteko ishingama amategeko y'u Rwanda yabwiye abitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi w'umugore, ko ihame ry'uburinganire ridakuraho inshingano za buri umwe mu bashakanye mu muryango we; ko ahubwo ikiba gikenewe ari ubwuzuzanye bw'umugabo n'umugore. Hon. MUKARUGEMA yongeraho ko ihame ry'uburinganire rishimangira ahanini uburenganzira bwa buri muntu mu by'amategeko kugira ngo hatagira umuntu uvutswa uburenganzira bwe mu ngeri zitandukanye z'ubuzima.

Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi Mme KAYITESI Alice mu butumwa bwe yibukije insanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti" munyarwandakazi komeza umurava mu iterambere twubake u Rwanda twifuza''. Ashingiye kuri ibi, umuyobozi w'Akarere yasabye abagore kumva ko iterambere ryabo n'miryango yabo ribareba kandi ko buri wese abigizemo uruhare bishoboka cyane kuko abagore barashoboye kandi birigaragaza nta mpamvu yatuma badatera imbere.

Ku ruhande rw'abari bitabiriye ibi birori, nabo bemera ko iyo mu rugo umugabo n'umugore buzuzanya bituma habaho iterambere rifatika ry'urugo ndetse bigatuma barushaho kunga ubumwe. Habimana Ildephonse wari waje muri ibi birori yagize ati" ku bwanjye nta cyambuza kumvikana n'umugore wanjye kuko nibyo twasezeranye ko tugomba gufasha muri byose kandi mbona bifasha umuryango wacu, bikaturinda kuryana no kugira amakimbirane ya hato na hato".

Umugore witeje imbere muri Kayenzi watanze ubuhamya

 

 

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*