Mu nama n'abaturage mu nteko rusange kuri uyu wa kabiri tariki ya 06 Weurwe 2018 mu Murenge wa Mugina mu Kagari ka Mbati, abaturage bongeye kwibutswa kugira uruhare mu kwikemurira bimwe mu bibazo bikibangamiye imibereho yabo, noneho ubuyobozi bukaza bubunganira.

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Mme MURESHYANKWANO Mari Rose nawe wari waje mu nteko y'abaturage muri Kamonyi, mu kiganiro yagiranye n'abaturage bo ku Mugina mu Kagari ka Mbati, yashimiye ababashije gufata iya mbere bakabasha gukemura ibibazo bimwe na bimwe birimo kwiyubakira ubwiherero no gushimangira ibikorwa by'isuku mu muryango. Umuyobozi w'Intara y'Amajyepfo yongeye gusaba abaturage kurushaho kugira uruhare mu bikorwa by'isuku n'isukura bityo bakaba bakumira zimwe mu ndwara zikunze guterwa n'umwanda zirimo amavunja, ubuheri, n'izindi.

Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi Mme KAYITESI Alice nawe yasabye abaturage abereye umuyobozi gukomeza kwita ku bikorwa by'isuku, bagashishikazwa ku kwita ku miryango yabo kandi ngo nta kigoye kirimo, icy'ingenzi ni umutima ushyize imbere gukorera ku ntego. Yibukije abaturage gutegura indyo yuzuye kugira ngo abana babo batibasirwa n''imirire mibi.

Meya Kayitesi yasabye kandi abaturage bakibana n'amatungo mu nzu imwe kubireka, kuko bigira ingaruko ku isuku y'umuryango bityo bikabangamira imibereho myiza bikaba byatuma abagize umuryango bibasirwa n'indwara za hato na hato.

Umuyobozi w'Akarere yavuze ko bazakomeza ku kwita ku baturage babagezaho gahunda zimwe na zimwe cyane cyane ibikorwaremezo, asaba ko igihe hari ibikorwa runaka abaturage begerejwe basabwa kubifata neza bikarushaho kubagirira akamaro mu gihe kirambye.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*