Kuri uyu wa kabiri tariki 27 Gashyantare 2018, ku biro by'akarere habereye inama yahuje abasenateri mu nteko ishinga amategeko y'u Rwanda, bo muri komisiyo ishinzwe iterambere ry'ubukungu n'imari. Ba senateri UWIMANA Consolee na Hon. Professeur Emmanuel BAJYANA bakoranye inama n'ubuyobozi bw'akarere abafatanyabikorwa n'izindi nzego zifite aho zihurira n'imikoreshereze, imicungire n'uburyo bwo gusaranganya amazi.

Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi Wungirje Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu bwana TUYIZERE Thaddee avuga ko hirya no hino mu Karere hari imiyoboro y'amazi kandi icunzwe neza, nubwo hakiri ibyo kunoza kugira ngo amazi akomeze agere ku baturage kandi badahenzwe. Yavuze ko hari imiyoboro imwe n'imwe ikwiye kwagurwa kugira ngo abaturage babone amazi ndetse hari n'amavomero akeneye gusanwa ibyo bikazajya bijyana n'ubushobozi bw'akarere ku bufatanye n'abaturage.

Ikindi kandi birakwiye ko amazi meza agera mu bice byose by'akarere hitawe ku kureba uko mu Mirenge aho ataragezwa ahagera kandi abaturage bakarushaho kugira uruhare mu kwita no gucunga imiyoboro y'amazi. Kuri iki umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe ubukungu asanga bazakomeza ubukangurambaga kugira ngo iyi miyoboro koko abaturage barusheho kuyigira ibikorwa byabo kuko ifatiye runini iterambere n'imibereho myiza y'umuryango.

Senateri UWIMANA Consolee asanga akarere gakwiye gukomeza buri gihe gashishikajwe no kureba niba abaturage bafite amazi meza kandi ngo akagera ku baturage bakayabona ku giciro kitabagoye. Uyu musenateri avuga ko bazakomeza gufatanya n'inzego birebana bagakora ubuvugizi abaturage bagakomeza kugezwaho amazi kuko ari isoko y'ubuzima.

Iyi nama ku micungire y'amazi yitabiriwe n'inzego zinyuranye zirimo abajyanama muri Njyanama y'akarere bagize komisiyo y'ubukungu, inzego z'umutekano zikorera mu Karere, umuyobozi wa WASAC mu Karere aricyo kigo gishinzwe gukwirakwiza amazi ndetse n'umufatanyabikorwa wigenga AQUARWANDA usanzwe ufitanye amaszerano n'akarere yo kugeza amazi  ku baturage mu Mirenge 7 igize akarere ka Kamonyi.

 

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*