Mu nama isanzwe yo gukurikirana igihingwa cya Kawa" coffee task force", yateranye kuri uyu wa gatanu tariki 23 Gashyantare 2018, abayobozi b'inganda n'abayobozi b'amakoperative ya kawa basabwe by'umwihariko gukora ibishoboka byose umusaruro wa kawa ukiyongera kugira ngo itunganyirizwa mu nganda irusheho kuba nyinshi.

Muri iyi nama, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi Mme KAYITESI Alice, yibukije ko kugira ngo umusaruro wa kawa ukomeze kwiyongera kandi ube mwiza, bisaba ubufatanye bw'abafite aho bahurira n'ubu buhinzi, barimo abayobozi mu nzego zose. By'umwihariko Meya Kayitesi yasabye abayobozi b'inganda zitunganya kawa, abayobozi b'amakoperative ya kawa, abashinzwe ubuhinzi mu Mirenge n'abandi bafatanyabikorwa gukurikirana ko kawa ikomeza gufatwa neza kandi umusaruro wayo ukagezwa ku nganda aho igomba gutunganyirizwa.

Byongeye kandi, Meya Kayitesi yasabye ko inganda zikomeza gukorera ahantu heza hatunganye. Uyu muyobozi yagize ati" mugirire isuku aho mukorera kugira ngo ubwiza bwa kawa bukomeze bwitabweho. Ikindi kandi bayobozi b'inganda ndabasaba kugira ibikorwaremezo by'ibanze bifasha mu mirimo yanyu ya buri munsi".

Kugira ngo imicungire ya kawa irusheho kwitabwaho, Umukozi ushinzwe gukurikirana ibihingwa ngengabukungu ku karere bwana Habiyakare Sylivestre, yasabye inzego zose zikurikirana umusaruro wa kawa kurushaho kunoza imikorere, hitabwa ku guha agaciro gahunda ya "zoning' ku gihingwa cya kawa, kandi buri ruganda rukibanda ku gukurikirana abahinzi ba kawa bari muri zone bakuramo umusaruro wo gutunganya.

Iyi nama ubusanzwe ikorwa inshuro 1 mu gihembwe n'ikindi gihe bibaye ngombwa, ikaba ahanini iba igamije kureba uko hakongerwa agaciro n'umusaruro wa kawa ndetse no mu bwiza.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*