Mu rwego rwo kurushaho kwegera abahinzi no kubafasha mu mirimo yabo ya buri munsi, ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi kuri uyu wa gatatu tariki 22  Gashyantare 2018 bwifatanyije n'abahinzi mu bikorwa byo gutera ibigori mu gishanga cya Kayumbu giherereye hagati y'Imirenge ya Musambira na Nyarubaka.

 Iki gikorwa cy'uyu munsi, cyari mu rwego rwo kwibutsa abahinzi ko igihe cy'ihinga kigeze, kandi ko basabwa gukora ibishoboka byose bagahingira igihe, kuko bigaragara ko imvura mu kirere ihari hakurikijwe iteganyagihe.

 Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi Wungirije Ushinzwe iterambere ry'Ubukungu bwana TUYIZERE Thaddee yashimiye aba bahinzi kubera umuhate wabo mu kazi ka buri munsi mu bikorwa by'ubuhinzi, abibutsa ko bafitiye runini ubukungu bw'igihugu kandi ko ibyo bakora bigira uruhare rukomeye mu iterambere ryabo n'iry'igihugu muri rusange.

 Abanyamuryango ba koperative Impuyabo (Impuzamashyirahamwe y'Abahinzi Borozi) ikaba ikorera mu Murenge wa Musambira,bavuga ko bazakomeza kwita ku bikorwa byo kubyaza umusaruro iki gishanga kuko gifatiye runini umuhinzi kandi ko ari isoko y'umusaruro mwiza w'ibihingwa binyuranye cyane cyane ibinyampeke nk'ibigori, ibinyamisogwe ndetse n'mboga bigenda bisimburana muri iki gishanga.

 Mu bikorwa byo gutangiza season 2018  B, hatewe ibigori kuri hegitari 6 ndetse ibikorwa bikaba bikomeje mu rwego rwo kujyanisha n'iki gihe cy'imvura.

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*