Amatora yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 13 Gashyantare 2018, yasize Bwana MUNYANKUMBURWA Jean Marie utuye mu Murenge wa Runda ariko akaba akomoka mu Murenge wa Musambira, ariwe utorewe kuyobora PSF-Urugaga rw'Abikorera ku rwego rw'Akarere ka Kamonyi. Munyankumburwa Jean Marie niwe watangije uruganda Mburwa Production Ltd rwenga ibibyobwa yise 'Mburwa Drink' na 'Mburwa Drink Honey' kugira ngo arusheho gufasha abakiriya kubona ibinyobwa by'umwimerere.

Ni amatora yitabiriwe n'inteko itora igizwe na ba perezida ba PSF ku rwego rw'Utugari, Komite nyobozi ya PSF ku Murenge, ndetse n'itsinda ry'indashyikirwa ku rwego rw'Akarere. Akimara gutorwa uyu muyobozi mushya wa PSF Kamonyi usimbuye bwana NTIVUGURUZWA Jean Damascene wari umaze kuri uyu mwanya igihe kingana n'imyaka 10, yashimiye abamugiriye icyizere, cyane cyane ashimira komite nshya kuko yakoze akazi kenshi katoroshye, avuga ko azakomeza gufatanya n'abikorera utwabo kugira ngo barusheho gushora imari yabo mu Karere bityo iterambere ryihutse kandi bagire uruhare mu guhanga udushya no gutanga akazi. Yashimangiye ko bazakomeza kwegera abikorera ndetse bakihutira by'uwmihariko gukomeza umubano wabo mwiza na Leta bityo ibikorwa byabo bikarushaho kuganira Leta mu gukemura ibibazo by'umuturage.

Ku ruhande rw'ubuyobozi bw'Akarere Bwana Thaddee TUYIZERE umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu yavuze ko iyi komite nshya bayitegerejeho imikorere myiza ikomeza kubakira kubyo bagezeho kandi baharanira ko abikorera muri Kamonyi bagira koko uruhare mu guteza mbere akarere no gufasha umuturage mu muvuduko w'iterambere ariko nabo ubwabo nk'abikorera bakarushaho gutera imbere.

Uretse Perezida wa PSF watowe, hatowe kandi Visi Perezida wa mbere Bwana NIYONGIRA Uzziel, Visi perezida wa 2 ni Mme NYIRAKAMANA Annee Marie. Hatowe kandi abajyanama 7 mu kanama nkemurampaka bahagarariwe na Madamu BIZIMANA Marie Claire.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*