Ubwo yasuraga abaturage bo mu Kagari ka Gihara kuri uyu wa kabiri tariki 06 Gashyantare 2018, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu Ushinzwe Iterambere ry'Abaturage bwana HARERIMANA Cyriaque yasabye abaturage kuurushaho gukora cyane kugira babashe gutera imbere bityo imibereho yabo n'imiryango ibashe kuba myiza.

Ibi yabitangarije mu nteko rusange yamuhuje n'abatuye utugari twa Gihara, Kagina, Muganza ndetse na Ruyenzi two mu Murenge wa Runda, nyuma yo gusura ibikorwa by'iterambere bitandukanye muri uyu Murenge.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'ubutegetsi bw'igihugu bwana Cyriaque HARERIMANA mu ruzinduko rwe yabanje gusura ibikorwa by'imyubakire mu Karere, areba hamwe na hamwe hari amazu agezweho ndetse agera ahari guturwa cyane atanga inama z'uburyo imiturire yanozwa; hakirindwa gutura mu kajagari kandi hari igishushanyo mbonera cy'imiturire.

Ku birebana n'iterambere ryabo, uyu muyobozi yibukije ko byose bituruka mu gushyira imbere umulimo, abantu bakumva ko kubaho neza ari ukwitangira ibyo ukora ugaha agaciro akazi kagutunze.

Umunyamabanga wa Leta yasabye kandi abaturage kwitabira gahunda za Leta zirimo ubwisungane mu kwivuza, kugira isuku mu ngo no ku mubiri kandi bakayitoza abana n'urubyiruko bo Rwanda rw'ejo.

Ku ruhande rw'ubuyobozi bw'Akarere, Meya Alice KAYITESI yavuze ko bazakomeza gushishikariza abaturage kwitabira gutura heza, kugira umuco w'isuku no kugira ingo zisukuye. Yabasabye kandi kujya buri gihe biyambaza inzego zibegereye z'ubuyobozi igihe cyose bagize ikibazo kugira ngo bikemurwe neza kandi bitagoranye.

Nyuma yo kuganiriza abaturage kuri izi gahunda, Umunyamabanga wa Leta yafashe umwanya yakira ndetse anakemura ibibazo by'abaturage, bimwe bihabwa umurongo ibindi birakemurwa mu buryo bwa burundu. Ibibazo byabajijwe ahanini birebana n'imbonezamubano, ibifitanye isano n'ubutaka n'ibibazo by'irangamimerere.

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*