Ubwo hizihizwaga umunsi mukuru w'Intwari ku nshuro ya 24 hirya no hino mu Mirenge igize akarere ka Kamony abarinzi b'igihango bahawe ibyemezo by'ishinzwe ndetse bambikwa imidari nk'ikimenyetso cy'ubupfura no gukunda igihugu mu muryango.

Tariki ya 01 Gashyantare 2018 ni umunsi w'Intwari ku rwego rw'igihugu aho hazirikanwa intwari z'u Rwanda mu byiciro binyuranye nk'uburyo bwo kongera kwisuzuma harebwa intambwe imaze guterwa muri urwo rwego rwo guharanira ubutwari no gutoza abanyarwanda kugira umuco wa gitwari ushingiye ku bikorwa byiza, ibikorwa ntangarugero.

Umuyobozi w'akarere ka Kamonyi Mme Kayitesi Alice yifatanyije n'abatuye Umurenge wa Kayumbu mu birori byo kwizihiza uyu munsi byabereye mu Kagari ka Gaseke, ahari abaturage benshi bari bishimiye kuza kwibuka intwari zitangiye u Rwanda.

Mu kwambika imidari abarinzi b'igihango, umuyobozi w'akarere yabasabye gukomeza kuba intangarugero koko bagaharanira ishema ry'igihugu kandi bakaba umusingi w'ubupfura umunyarwanda nyakuri kandi bakirinda gutatira igihango no gusubira inyuma ahubwo bagakomeza gutera intambwe mu bikorwa byiza.

Mukaruhunga Leoncie umwe mu barinzi b'igihango mu Mirenge wa Kayumbu wavuze mu izina rya bagenzi be, yagarutse ku bikorwa by'ubutwari byamuranze mu myaka  yashize bishingiye ku bumuntu bwo kumva ko ikiremwamuntu iyo kiva kikagera kigomba kubahwa.

Intwari tuzirikana ziri mu byiciro 3, arizo imanzii: ikaba ari intwari y'ikirenga yagaragaje ibikorwa by'akataraboneka birangwa n'ubwitange, akamaro n'urugero bihebuje muri iki kiciro cy'Intwari z' u Rwanda hashyirwamo intwari itakiriho; dusangamo.

1. Umusirikare Utazwi Izina: Ingabo ihagarariye  izindi ngabo zitangiye Igihugu zikagwa ku rugamba  mu bihe byashize, iby'ubu n ' ibizaza.

2. Major General Fred Gisa RWIGEMA akaba yararanzwe n'ubwitange buhebuje ubwo yayoboraga Ingabo za FPR Inkotanyi k'urugamba rwo kubohora u Rwanda mu mwaka wa 1990 nyuma akarugwaho. Yagiriye akamaro n'abandi benshi kuko yarwanye intambara aharanira guca ubuhunzi haba mu Banyarwanda no banyamahanga no guharanira uburenganzira bwa muntu n'ibindi. Yabereye abantu bose urugero rwiza rw'ubwitange bashobora gukurikiza.

Hari icyiciro cy'Intwari z'Imena dusangamo umwami MUTARA III RUDAHIGWA uyu mwami  yabaye umwami w'u Rwanda(1931-1959) agaragaraza ibikorwa by'urukundo  mu banyarwanda ashyiraho ikigega cyo kurihira amashuri abana b'abanyarwanda. Yakuyeho ubuhake abusimbuza akazi.Yagabiye abakene. Yahirimbaniye ubwigenge.

RWAGASANA Michel nawe ari muri iki cyiciro cy'Imena, akaba yarabaye umunyamabanga w'Inama nkuru y'Igihugu cy'U Rwanda n'Umunyabanga w'Umwami Mutara III Rudahigwa,Yabaye umukozi wa Leta Mbiligi  muri Teritwari ya Ruanda-Urundi mu Biro bishinzwe abakozi kavukire i Bujumbura. Yagaragaje ubumuntu mu mibereho ye , agaragaza umutima wo gukunda abantu no kurwanya Politike y'amacakubiri bituma ahara byose kugeza k'ubuzima bwe ,yanze gukoresha ububasha yahawe  ku nyungu ze bwite. ahubwo aharanira ubumwe bw'Abanyarwanda.

  Harimo kandi Madamu Agathe UWIRINGIYIMANA yabaye Minisitiri w'Intebe (Nyakanga 1993-mata 1994).yagize umutima wa kigabo ari Minisitiri w'Amashuri Abanza n'Ayisumbuye. Yahangaye gukuraho akarengane mu mashuri mu gihe abashinze icyo bita iringaniza bari bagitegeka igihugu. Yarwanije ishyirwa mu bikorwa rya Jenocide yakoreye Abatutsi ndetse aza kwicwa azira ibitekerezo bye. 

 NIYITEGEKA Felicite  nawe ni intwari y'imena yakoze imirimo itandukanye irimo kwigisha, kurera, gucunga umutungo, no gufasha abatishoboye. Mu mwaka wa 1994 Jenocide yakorewe Abatutsi yamusanze ku Gisenyi aho yiciwe azira ko yarwanye ku Batutsi bihishe mu kigo ashinzwe kuyobora cya Centre Saint Pierre.

Muri iki cyiciro cy'imena hari kandi ABANYESHURI B'I NYANGE BATEWE N'ABACENGENZI BANGA KWITANDUKANYA tariki ya 18/03/1997 MU IJORO. Iri shuri ryisumbuye riherereye mu ntara y'Iburengerazuba mu karere ka Ngororero ahari mu ntara ya kibuye. Mu mwaka wa1997 ubwo mu Rwanda hari umutekano muke, abacengezi bateye iri shuri binjira mu mwaka wa 5 n'uwa 6. Ubwo abo banyeshuri baterwaga n'abacengenzi, bakinjira bahise bababaza bati: Muratuzi?, barongera baravuga bati :Mwatwirukanye  mu Rwanda duhungira muri Zaïre  mudusangayo none "vous allez me voir". Basabye aba banyeshuri kwitandukanya. bavuga bati: "Abahutu bajye ukwabo n'Abatutsi ukwabo" . Abanyeshuri basubiza bavuga bati: "twese turi Abanyarwanda". Nibwo abacengezi batangiye kubarasa. Bamwe muri bo barapfa abandi barakomereka. Aba banyeshuri bavuga ko ubuyobozi bwahoraga bubashishikariza kubana mu mahoro.Abanyeshuri barokotse igitero cy'abacengenzi bahamya ko bakundaga gusenga kandi abayobozi bakababa hafi.

Icyiciro giheruka ni icyiciro cy'ingenzi, iki cyo kikaba kitarabona abakijyamo ubushakashatsi burakomeje.

 

 

 

 

 

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*